Nyuma y'umukino wa mbere atoje, Etienne avuga ko afite akazi kenshi kuko ikipe ye yitwaye nabi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kunyagira ikipe ya Gasogi United ibitego 4-1 mu mukino wa kane w'itsinda B muri shampiyona, umutoza wa Kiyovu Sports, Ndayiragije Etienne avuga ko bagifite byinshi byo gukosora kuko ikipe ye yitwaye nabi ugereranyije n'umukino batsinzwemo na Gasogi United.

Nyuma yo kwirukana Karekezi Olivier, Kiyovu Sports yazanye umurundi Ndayiragije Etienne watozaga umukino we wa mbere bahuye na Gasogi United ku munsi w'ejo hashize, gusa yari yarakurikiranye umukino wawubanjirije aho Gasogi United yari yabatsinze 2-1.

Umukino we wa mbere yatoje akaba yarawutsinze ibitego 4-1. Nyuma yo kuwutsinda yavuze ko agifite akazi kenshi kuko harimo byinshi byo gukosora.

Ati' Akazi mfite ni kenshi cyane, n'ubwo twarenga amajonjora ariko birakomeza. Akazi ni kenshi karacyahari. Ibyo gukora n'ibyinshi.'

Yakomeje avuga ko kuri uyu mukino bitwaye nabi ugereranyije n'uburyo bitwaye ku mukino batsinzemo Gasogi United.

Ati' Ndetse unarebye uko twitwaye ubushize, n'uko twitwaye ubu, navuga ko ubushize tutakoze amakosa menshi nk'uyu munsi n'ubwo twatsinze bwose. Haracyari byinshi byo gukosora'

Kiyovu Sports izagaruka mu kibuga tariki ya 14 Gicurasi isura Rayon Spors mu mukino ubanziriza usoza amatsinda aho bazakina na Rutsiro tariki ya 17 Gicurasi 2021.

Ndayirangije Etienne avuga ko bafite byinshi byo gukosora



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-umukino-wa-mbere-atoje-etienne-avuga-ko-afite-akazi-kenshi-kuko-ikipe-ye-yitwaye-nabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)