Ni ukudusuzuguza-Urugaga rwabahanzi rwijujut... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021, ni bwo byatangajwe ko Dj Poizon Ivy ariwe uzavanga imiziki mu mikino ya Basketball Africa Leaguye igiye kubera mu Rwanda kuva tariki 16 Gicurasi 2021.

Ni ibintu bitashimishije bamwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko hari aba-Dj benshi mu Rwanda kandi bashoboye bari guhabwa iki kiraka.

Nyuma yo gusoma inkuru ya INYARWANDA yatambutse mu gitondo cy'uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021, igira iti 'Umunya-Kenya Poizon Ivy yahawe gucuranga mu mikino ya Basketball Africa League izabera i Kigali, bikurura impaka', Intore Tuyisenge Umuyobozi w'Urugaga rw'abahanzi Nyarwanda, yavuze ko ibyakozwe ari ugusuzuguza aba-Dj bo mu Rwanda.

Uyu muyobozi yavuze ko hakwiye imbaraga z'Igihugu, mu gutuma abantu bumva ntawe ukwiye gutumiza ibintu mu mahanga mu Rwanda bihari.

Ati 'Mbona hakwiye n'imbaraga z'igihugu kandi amabwiriza arasobanutse akwiye kubahirizwa. Umuntu utumiza ibintu mu mahanga kandi mu gihugu bihari hari icyo igihugu kibivugaho.'

Yavuze ko 'Dufite abavanga Umuziki Dj bashoboye ku buryo kujya kuzana abanyamahanga ari ukudusuzugura bikabije.' Atekereza ko Leta na PSF bagifite urugamba rwo gukora ubukangurambaga kuri gahunda ya Made in Rwanda

Yavuze ko hakozwe byinshi birimo korohereza abikorera kugira ngo babashe gukora byinshi kandi bihendutse ku buryo bahaza 'isoko ryacu'. Harimo nko kuba harakuweho umusoro wa TVA ku bakora ibikoresho by'ubwubatsi byose bigamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ati 'Ni byinshi leta yakoze ariko turasaba ko yanareba no mu myidagaduro. Turemera ko nyiri mafaranga aha akazi uwo ashaka ariko gutumiza ibintu mu mahanga kandi no mu gihugu wabihabona hari icyo amategeko abivugaho RRA yo iranyumva kurushaho.'

Tuyisenge yavuze ko adashidikanya ku bushobozi bw'aba-Dj bo mu Rwanda, kuko hari ibikorwa bahawe gucurangamo bitwara neza, ibintu abona ko byashingirwaho mu kubaha akazi.

Yakomeje ati 'Hari ibikorwa bikomeye aba Dj bacu bakozemo kandi bigenda neza kuburyo twe nk'abanyamuziki twumva nta mpamvu yo kuba abategura ibitaramo cyangwa ibindi bikorwa bivangiramo umuziki bakambuka imbibi.'

Dj Poizon Ivy ufite inkomoko muri Kenya niwe wahawe kuvanga imiziki mu mikino ya Basketball Africa League

Uyu muyobozi yavuze ko urugamba rwo guha agaciro abahanzi rukwiye kurwanwa n'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda (PSF), Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, Rwanda Convention Bureau, Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'amahoro n'abandi bagafatanya mu guteza imbere 'ibikorerwa iwacu'.

Dj Poizon Ivy wahawe gucuranga muri iyi mikino ari mu ba-Dj b'abahanga bigaragaje mu kiragano gishya cy'umuziki. Yavukiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, akurikira mu Mujyi wa Dellas muri Leta Texas. Ni umuhanga mu gucuranga Piano n'inyozwa kuri 'Turntables'.

Ni Dj mpuzamahanga wacuranze mu birori no mu bitaramo bikomeye, anakorera Radio zikomeye. Uyu mukobwa yacuranze mu iserukiramuco ryaririmbyemo abahanzi bakomeye Nas, Wiz Khalifa, Lupe Fiasco, B.O.B, J. Cole, Juicy J n'abandi.

Dj Poizon ari imbere mu ba Dj bashakishwa mu Burengerazuba bw'Isi, ayobora ibirori n'ibitaramo bikomeye. Yabaye umugore wa mbere wacuranze kuri WKKV-FM. Mu 2016, yacuranze mu mikino ya Dallas Wings nka Dj wihariye hizihizwa imyaka 20 y'iri rushanwa.

Uyu mukobwa ni Dj wa kabiri muri Shampiyona ya NBA y'Abanyamerika. Mu 2018, yabaye Dj umwe rukumbi mu mikino ya NBA All Star Game. Afitanye ubufatanye n'ibigo birimo Atlantic Records, Red Bull, Adidas na Milwaukee Brewers.

Mu bantu bazakina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) harimo n'umuhanzi Jermaine Lamar [J. Cole] waraye ageze mu Rwanda mu ijoro ry'iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021, aho azakinira ikipe ya Patriots.

Uyu muhanzi ari mu bakinnyi 12 Patriots izifashisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika. J. Cole uri mu Rwanda ni umuhanzi uzwi cyane watwaye igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cya 'Best Rap Song' abicyesha indirimbo ye yise 'A Lot' yakoranye na 21 Savage.

Iri rushanwa rya BAL rizatambuka kuri Canal Plus imbona nkubone, rigiye guhuza amakipe 12 arimo iyo muri Misiri, Tunisia, Morocco, Senegal, Algeria, Nigeria, Camoorn, Tunisia, Madagascar, Rwanda na Mozambique.

Umukino uzafungura iri rushanwa uzaba tariki 16 Gicurasi 2021 saa mbili z'ijoro uzahuza ikipe ya Patriots izakina na Rivers Hoopers. Patriots J. Cole azakinira iri mu itsinda A, izakina n'amakipe ya GNBC yo mu gihugu cya Madagascar, Rivers yo muri Nigeria na Us Monastir yo muri Tunisia.

Itsinda B irirmo Petro de Luanda (Angola), AS Salé (Maroc), AS Police (Mali) na FAP (Cameroun) naho Itsinda C harimo Zamalek (Misiri), AS Douanes (Sénégal), Ferroviário de Maputo (Mozambique) na GS Pétroliers (Algeria)

J. Cole ni umukinnyi utarabigize umwuga wa Basketball ukina ku mwanya wa 'point guard'- Aha yarimo aririmba muri NBA All-Star Game muri Gashyantare 2019 muri North Carolina muri Amerika Intore Tuyisenge Umuyobozi w'Urugaga rw'abahanzi Nyarwanda, yavuze ko abahanzi n'aba-Dj bakwiye gutekerezwa mu gikorwa nk'iki mpuzamahangaJ. Cole ari mu bakinnyi 12 Patriots izakinisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105479/ni-ukudusuzuguza-urugaga-rwabahanzi-rwijujutiye-umunya-kenya-wahawe-gucuranga-mu-mikino-ya-105479.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)