Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yakiriye abakinnyi 15 b'abanyarwanda bakinnye Tour du Rwanda 2021, bamubwira ko bakwiye kubafasha kwitegura neza kuko ari yo ntandaro yo gutuma batitwara neza.
Iri siganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ryabaga ku nshuro ya 3 riri ku rwego rwa 2.1, ryasojwe ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru ryegukanywe n'umunya-Espagne, Rodriguez Martin Christian, ryitabiriwe n'abanyarwanda 15 bari mu makipe 3(Team Rwanda, SACA na Benediction Ignite).
Abanyarwanda ntabwo bahiriwe n'iri siganwa aho umunyarwanda waje hafi ari Manizabayo Eric wabaye uwa 18 asizwe 15'52", Byukusenge Patrick wabaye uwa 23 asizwe 37'30".
Baganira na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa abafashe ijambo bahuriye ku kuba nta myitozo ihagije babonye basaba Minisiteri kubafasha.
Byukusenge Patrick wavuze ahagarariye abakinnyi, akaba na kapiteni w'ikipe ya Benediction Ignite yasabye ko bahabwa imyiteguro ihagije n'amarushanwa kugira ngo bazatware Tour du Rwanda mu bihe biri imbere.
Yagize ati' Tubonye imyiteguro n'amarushanwa twatwara n'iyi Tour du Rwanda kuko kubona umwana muto ukinnye bwa mbere nka Muhoza Eric yitwara neza ni ikimenyetso cy'uko bishoboka'.
Umutoza wa Team Rwanda, Sempoma Felix yavuze ko gutwara Tour du Rwanda bishoboka cyane kuko hari n'andi marushanwa batwaye ari kuri urwo rwego.
Ati' Ntabwo 2.1 yadutera ubwoba kuko La Tropicale twarayitwaye, Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gutwara Tour du Rwanda, ikibazo ni uburyo amakipe yitegura n'ibikoresho'.
Umutoza wa SACA, Adrien Niyonshuti yagize ati' Twicaye aha n'aba bayobozi ngo tuganira kucyatumye tubura intsinzi. Kuva 2009, twategurwaga igihe gihagije, abakinnyi babahaga hamwe bahumeka umwuka umwe Nta bikoresho amakipe afite, hakwiye impinduka niba tuzakira shampiyona y'Isi 2025'.
Mu ijambo rye, Minisitiri Munyangaju yabasezeranyije ko bazakora ibishoboka byose bakabafasha.
Ati' Duhuye nyuma ya Tour du Rwanda ngo turebe icyabuze kugira ngo ubutaha umusaruro uzaboneke. Twicaranye nk'amakipe yose kuko mwari muhagarariye igihugu. Imyiteguro yari igoye kubera umwaka tumaze duhanganye na COVID-19'.