Minisitiri Bayisenge yashimye gahunda yo ‘Kubyara muri Batisimu’ imaze kuvana benshi mu bukene i Gicumbi -

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi ubwo yifatanyaga n’abo baturage mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umuryango.

Muri uyu muhango wabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, Prof Bayisenge Jeanette yashimye gahunda nziza iri muri uyu murenge yiswe “Kubyara muri Batisimu” igamije guherekeza imiryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere, aho itozwa gukoresha neza inkunga y’ingoboka ihabwa ndetse no gucunga neza amafaranga bakorera binyuze muri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program).

Minisitiri Bayisenge yashimye umusaruro watanzwe n’iyi gahunda, ashimira imiryango yemeye guherekezwa muri iyi gahunda ikanakurikiza inama yahawe.

Ati “Turabashimira ku bw’umuhate wanyu kuko mwagaragaje ko abashyize hamwe nta kibananira, guherekeza umuntu mu rugendo rw’impinduka ni umurimo usaba ubwitange no kureba kure kuko ufashije umuryango aba afashije igihugu”.

Yashimye kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi uburyo bukomeje gushyigikira iyi gahunda ndetse n’izindi ziteza imbere umuryango, abasaba ko iyi gahunda yarenga imbibi z’Umurenge wa Muko ikagera no mu yindi mirenge yose y’Akarere ka Gicumbi.

Umwe mu baherekejwe muri gahunda yiswe “Kubyara muri Batisimu” Buregeya Boniface, yavuze ko byamufashije kuvugurura inzu atuyemo, kwigurira inka biciye mu kwizigamira ku mafaranga ahabwa muri VUP.

N’ibintu ahuriyeho na Seromba Augustin ufite ubumuga bwo kutabona na we uhamya ko guherekezwa muri gahunda yo kubyarwa muri batisimu byamufashije kwizigamira mafaranga ahabwa y’ingoboka, aho yabashije kwigurira umurima w’ ibihumbi 300 Frw ndetse akaba yaratangiye no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Kayiranga Théobald yavuze ko iyi gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2018 nyuma yo kubona ko hari bamwe bahabwa inkunga y’ingoboka bakayipfusha ubusa ntigire icyo ihindura ku mibereho yabo.

Yongeyeho ko imiryango 75 ariyo iherekezwa biciye muri iyi gahunda yo Kubyara muri Batisimu.

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo guherekeza imiryango itishoboye, Minisitiri Bayisenge Jeannette yashyikirije ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko Sheki ya miliyoni ebyiri n’ ibihumbi Magana atanu (2,500,000 Frw)

Minisitiri Bayisenge yavuze ko ku bindi bibazo bikibangamiye umuryango birimo amakimbirane, imiryango ibana itarasezeranye mu buryo bwemewe n’ amategeko, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abangavu baterwa inda bakiri bato, abana bata amashuri n’abakoreshwa imirimo ivunanye.

Mu gukemura ibi bibazo, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’ abagize umuryango cyane cyane ababyeyi, aho yabasabye guhindura imyumvire.

Yongeyeho ko nk’ abayobozi bagomba kugira uruhare mu gufasha abaturage muri urwo rugendo, bagafata ingamba zihamye zo gukemura ibibazo byugarije umuryango.

Umuyobozi w'Umurenge wa Muko, Theobald Kayiranga yavuze ko gahunda yo kubyara muri batisimu yatangijwe nyuma yo kubona ko hari bamwe bahabwa inkunga y’ingoboka bakayipfusha ubusa ntigire icyo ihindura ku mibereho yabo
Buregeya Boniface ni umwe mu batejwe imbere na gahunda yo kubyara muri batisimu
Abatuye Muko bahawe sheki ya miliyoni 2.5 Frw mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kubyara muri batisimu
Minisitiri Bayisenge yasabye uruhare rwa buri wese mu gukemura ibindi bibazo byugarije umuryango



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)