Abapolisi bagaragaye muri video bakubita imfungwa bashyikirijwe RIB -

webrwanda
0

Aya mashusho yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ku wa 14 Gicurasi 2021, yagaragazaga abantu bane bambaye imyenda ya gisivile bafata iyi mfungwa bivugwa ko yari yatorotse igafatirwa mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, bashaka kumushyira mu modoka ari nako babiri muri bo bamukubita ibipfunsi.

Iki gihe Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko uwafashwe yafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya gisivile. Akaba ngo yari umuturage witwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura.

Polisi yakomeje ivuga ko “Abapolisi babiri bigaragara ko bamukubise nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe mategeko.”

Nyuma y’Umunsi umwe ibi bibaye, kuri wa 15 Gicurasi RIB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yashyikirijwe aba bapolisi babiri.

Iti "Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa."

RIB yavuze ko "dosiye y’aba bapolisi izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba."




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)