Umuhanzi Ngabo Meddard wamenyekanye ku izina rya Meddy, uyu akaba ari umuhanzi nyarwanda wamaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, kuri ubu yamaze gutangaza ko agiye gutangira gukora umuziki uri mu njyana ihimbaza Imana (Gospel) iyi akaba ari nayo njyana uyu musore yatangiriyeho umuziki ubwo yashyiraga hanze indirimbo zirimo nka Ungirira ubuntu, Holy Spirit, Ntacyo nzaba n'izindi.
Amakuru agera kuri YEGOB ahamya ko Meddy yafashe icyemezo cyo gutangira gukora indirimbo ziri mu njyana ihimbaza Imana (gospel) ndetse nkuko amwe mu magambo uyu musore akunze guherekesha amafoto ye abinyujije kuri instagram ye agaragaza ko muri iyi minsi uyu musore asigaye yariyeguriye Imana cyane kurusha mbere.
Iki gikorwa Meddy agiye gukora cyo gutangira gukora indirimbo ziri mu njyana ya Gospel kiri mu bishobora kuzatuma abura benshi mu bafana be dore ko abenshi bari basanzwe bamumenyereye ndetse banamumenye kubera indirimbo z'urukundo uyu musore yahimbye ndetse zanatumye amenywa na bose zirimo Slowly kuri ubu inayoboye izindi ndirimbo zose zo mu Rwanda mu kugira umubare munini w'abantu bayirebye ku rubuga rwa YouTube aho imaze kurebwa n'abantu basaga miliyoni 48.
Iyi nkuru yuko Meddy agiye gukora indirimbo ziri mu njyana ya Gospel igiye hanze mbere yuko uyu musore akora ubukwe dore ko azasezerana kubana akaramata na Mimi kuri uyu wa Gatandatu  tariki ya 22 Gicurasi 2021.
Comments
0 comments
Source : https://yegob.rw/meddy-ashobora-kubura-benshi-mu-bafana-be-kubera-igikorwa-agiye-gukora/


