LIVE: Rutsiro FC 0:2 Rayon Sports: Umukino w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutsiro FC: Dukuzeyezu Pascal 30, Kwizera Emilien 17, Habagusenga Gerard 3, Hatangimana Eric 18, Iradukunda Pacifique 2, Mutsinzi Claude 4, Mugiraneza Jean Claude 6, Maombe Jean Pier 5, Ndarusanze Jean Claude 11, Nova Bayama 10, Ndikumana Landry 20

Rayon Sports XI: Kwizera Olivier, Habimana Hussein, Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, mujyanama Fidelel, Nshimiyimana Amran, Luvumbu Hertier, Nishimwe Blaise, Ciza Hussein, Sugira Ernest na Manace Mutatu Mbendi.

Uyu mukino ugiye gusifurwa na Twagirumukiza Abdulkarim uba uhagaze hagati mu kibuga.

1' Umukino utangijwe na Rutsiro FC, Nova Bayama ahereje Ndarusanze ashatse gucenga Amran ahita awukuraho

3' Rayon Sports itangiranye imbaraga nyinshi igaragaza inyota y'igitego hakiri kare

5' Ndikumana Landry wa Rutsiro yari acomekewe umupira neza ariko umusifuzi Twagirumukiza asifura ko yaraririye

7' Manace Mutatu agerageje uburyo bwa mbere ku mupira ahinduye imbere y'izamu nyuma yo gucenga Habagusenga Gerard wa Rutsiro

10' Mujyanama Fidele agerageje uburyo bwa kabiri ku mupira yari azamukanye ku ruhande rw'ibumoso awuhinduye imbere y'izamu umunyezamu Dukuzeyezu Pascal arawufata neza

11' Rutsiro FC igerageje uburyo bwa mbere ku mupira wari uhinduwe na Habagusenga ariko umunyezamu Kwizera Olivier arasimbuka arawufata

13' Ciza Hussein ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Rutsiro ariko umunyezamu Pascal amubera ibamba

15' Rayon Sports yacuritse ikibuga, iri kurusha cyane Rutsiro FC ari nako abakinnyi bari gushaka uburyo bwose bafungura izamu 

Amran Nshimiyimana niwe wambaye igitambaro cya kapiteni wa Rayon Sports kuri uyu mukino nyuma yuko Rugwiro yicaye ku ntebe y'abasimbura kubera amakosa yakoze ku mukino baheruka gukina wa Kiyovu batsinzwemo 3-2.

18' Mutsinzi Claude agerageje ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports ariko umupira uca ku ruhande gato rw'izamu

23' Rayon Sports ihushije uburyo bwo gufungura amazamu ku ishoti rikomeye cyane ritewe na Hertier Luvumbu ariko umunyezamu Dukuzeyezu Pascal aratabara umupira awukuramo, Mutatu asobyamo Pascal yongera awukuramo

26' Goaaaaaaal Rayon Sports ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Hertier Luvumbu ku ishoti rikomeye cyane atereye inyuma y'urubuga rw'umunyezamu, Pascal ntiyamenya aho umupira unyuze.

28' Umutoza Guy Bukasa utonganya Ciza Hussein uri gutakaza umupira mu buryo budasobanutse

30' Rutsiro FC iri kugerageza uburyo bwo kwishyura igitego, ibonye Coup Franc itagize icyo itanga

32' Mugiraneza Jean Claude wa Rutsiro FC ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Mutatu

34' Nova Bayama azamukanye neza umupira yihuta, awuhinduye imbere y'izamu Habimana Hussein awushyira muri koruneri

35' Sugira Ernest ahawe umupira mwiza na Luvumbu imbere y'izamu wenyine atera agashoti k'abana Pascal agafata katamugoye, bwari uburyo bwiza Rayon Sports yari ibonye bwo gutsinda igitego cya kabiri

38' Koruneri ya Rutsiro itewe na Nova ariko ntiyagira icyo itanga

40' Amran Nshimiyimana aryamye mu kibuga hagati ku ikosa akorewe na Landry

42' Manace azamukanye umupira ku ruhande rw'iburyo awukaraga imbere y'izamu, Sugira Ernest bimunanira gukoraho gusa ngo atsinde igitego cya kabiri

43' Ndarusanze Jean Claude yari yibye umugono ubwugarizi bwa Rayon Sports ariko umusifuzi avuga ko yaraririye

45' Rutsiro FC yacanye umuriro imbere y'izamu rya Rayon Sports ikaba ibonye koruneri, barashaka kujya mu karuhuko bishyuye

Ku musozi wa Rubavu hari itsinda ry'abafana ba Rayon Sports bari gukurikira umupira n'ibyapa byanditseho amagambo ari mu ibara ry'umweru n'ubururu

Igice cya mbere cy'umukino kirangiye Rayon Sports iri imbere n'ikinyuranyo cy'igitego 1-0 cyatsinzwe na Hertier Luvumbi ukinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports

46' Igice cya kabiri cy'umukino gitangijwe na Rayon Sports, Sugira agereje Niyigena Clement ahita atera umupira muremure kwa Luvumbu ariko umubana muremure urarenga.

48' Rutsiro itangiranye igice cya kabiri gahunda yo kwishyura igitego, babonye Coup Franc itagize icyo itanga.

53' Coup Franc ya Rutsiro iri ahantu heza ku ikora rikorewe Emilien rikozwe na Habimana Hussein

54' Hbagusenga ateye umupira mu rukuta rw'abakinnyi ba Rayon Sports, umupira bahita bawukuraho

55' Ikarita y'umuhondo ihawe Kwizera Emilien ku ikosa akoreye Sugira Ernest, umusifuzi ahita atanga Coup Franc iri ahantu heza cyane.

57' Sugira Ernest ateye Coup Franc nziza ariko umupira uca hejuru gato y'izamu

58' Umutoza Bisengimana Justin wa Rutsiro FC akoze impinduka, Munyurangabo Cedric asimbuye Ndikumana Landry

60' Nova Bayama wari uzamukanye neza umupira akagwa mu rubuga rw'amahina ashaka penaliti, umusifuzi amubwiye ko nta kosa ryabayeho

61' Umuzinga w'ishoti urekuwe na Hertier Luvumbu unyuze hejuru gato y'izamu, ryari ishoti riremereye cyane atereye inyuma y'urubuga rw'umunyezamu

65' Ikarita y'umuhondo ihawe Amran Nshimiyimana ku ikosa akoreye Munyurangabo Cedric

66' Rayon Sports ikoze impinduka, Mudacumura Jackson' Rambo' hasohoka Ciza Hussein

69' Coup Franc ya Rutsiro itewe na Nova Bayama wigaragaje muri uyu mukino, ashiraho umutwe Ndarusanze ariko umupira uca hejuru y'izamu

70' Nova Bayama, Cedric Munyurangabo, Mutsinzi Claude na Maombi bacuritse ikibuga barashaka igitego cyo kwishyura ariko Ubwugarizi n'umunyezamu Olivier bakomeje kuba ibamba.

74' Mutatu ateye ishoti rikomeye ku mupira wari uvuye kwa Luvumbu ariko abakinnyi ba Rutsiro bararyama umupira bawukuramo.

76' Impinduka ebyiri ku ruhande rwa Rayon Sports, Manace ahaye umwanya Niyonkuru Sadjat, mu gihe Idrissa Dagnogo asimbuye Sugira Ernest

80' Rutsiro ikoze impinduka ebyiri, Nova Bayama asimbuwe na Olivier, mu gihe Mutsinzi Claude ahaye umwanya Hamza

82' Ikarita y'umuhondo ihawe Hamza ku ikosa akoreye Hertier Luvumbi wari winjiranye umupira yihuta cyane.

83' Luvumbu ateye ishoti rikomeye mu izamu, Umunyezamu Pasvcal akozeho arashya ubwugarizi buratabara

85' Rutsiro FC ihushije uburyo bwa kwishyura igitego ku ishoti ritewe na Munyurangabo Cedric wari wenyine imbere y'izamu ariko Olivier Kwizera amubera ibamba

87' Rutsiro FC irashaka igitego cyo kwishyura, yacanye umuriro imbere y'izamu rya Rayon Sports

90' Goaaaaaaaal Rayon Sports ibonye igitego cya kabiri cyitsinzwe na Kwizera Emilien ku mupira wari ukarazwe neza na Hertier Luvumbu

Rugwiro Herve yinjiye mu kibuga asimbuye Blaise



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105433/live-rutsiro-fc-00-rayon-sports-umukino-wishiraniro-uri-kubera-kuri-stade-umuganda-105433.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)