BPR na EACO batangije ubufatanye bwo kugeza telefoni zigezweho kuri bose - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masezerano yasinyiwe ku cyicaro gikuru cya BPR Plc giherereye mu Mujyi wa Kigali, agiye gushyigikira no guteza imbere gahunda yo kugira telefoni igezweho kuri buri wese mu bihugu bitandatu bigize Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirasuba.

Iyi gahunda yashyizweho mu kuzamura iterambere ry'abaturage bo muri ibi bihugu mu buryo bw'ikoranabuhanga no kubafasha kugera ku makuru byoroshye.

Izi telefoni zizahabwa abaturage binyuze mu nguzanyo ziciriritse zizatangwa na BPR Plc.

Umuyobozi wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich, yavuze ko banejejwe no gusinya aya masezerano azafasha abakiliya babo n'abandi baturage muri rusange kubasha kugera kuri serivisi zitandukanye z'ikorabuhanga.

Ati 'Twishimiye ko tugeze ku cyiciro cyiza nk'iki cyo gusinya aya masezerano na EACO, twizeye ko ubu bufatanye buzafasha abanyamuryango bacu kwegerana n'Isi bakabasha kubona amakuru ku buzima, imari, uburezi n'izindi zitandukanye zituma imibereho yabo imera neza.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa EACO, Dr. Ally Yahaya Simba, na we yavuze ko banyuzwe no gusinya aya masezerano na BPR isanzwe itanga serivisi nziza ku baturage.

Ati 'Tunejejwe no kuba twatangiye ubufatanye na BPR isanzwe itanga serivisi nziza kuri benshi, tugiye kuba ikiraro kizacaho telefoni zigezweho zizagera ku baturage bose ba Afurika y'Iburasirazuba bakabasha kugendana n'iterambere.'

BPR Plc yatangiye gukora mu 1975, kugeza ubu ifite amashami 135 hiryo no hino mu gihugu, ATM 51 ndetse n'aba-agent 350.

BPR na EACO basinye amasezerano y'ubufatanye yo kugeza telefoni zigezweho ku baturage
Impande zombi zanyuzwe no kuba zigiye kwegereza abaturage ikoranabuhanga
Dr Nora Sitati yari ahagarariye Umuyobozi Mukuru wa EACO muri uyu muhango
Umuyobozi wa BPR Pc, Maurce K.Toroitich, yavuze ko iyi banki inejejwe no gusinya aya masezerano azafasha abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-na-eaco-batangije-ubufatanye-bwo-kugeza-telefoni-zigezweho-kuri-bose

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)