LIVE: Bugesera iri gushaka intsinzi yayo ya 2... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

KURIKIRA UMUKINO WA APR FC NA BUGESERA FC

52' Nsanzimfura Keddy ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Niyongira Danny.

48' Bugesera FC ntirasimbuza iri gukinira mu kibuga hagati

45' Habaye gusimbuza ku ruhande rwa APR FC Nshuti Innocent avuyemo asimburwa na Mugunga Yves.

45' Reka twongere tubahe ikaze kuri sitade ya Bugesera mu mukino wa shampiyona wahuje Bugesera na APR FC. Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1 ku busa bwa Bugesera FC.

45'+1' Igice cya mbere kirarangiye ari igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 13

45' Umusifuzi yongeyeho umunota umwe gusa kuhira ngo igice cya mbere kirangire.

42' Masudi yongeye gukuramo umupira wari wabazwe, ishoti rirerire ritewe na Nshuti Innocent.

38' Ntagungira Masudi uri mu minota igoye cyane, amaze gukuramo imipira ibiri yikurikiranya ya Ruboneka Bosco

34' Masudi ufatira Bugesera asohotse nabi ariko inyuma ye harimo Myugariro uhise atabara izamu umupira awushyira muri Koroneri.

33' Bugesera FC yatangiye kwiganza ku mukino irimo kugera imbere y'izamu kenshi.

31 Koroneri ya Bugesera itewe na Kwitonda Alain ariko umupira urengera ku rundi ruhande.

27' Bugesera ibonye uburyo bwiza Niyongira Danny atera ishoto rito Ishimwe ahita awufata.

25' Umupira ubu uri gukinirwa mu kibuga hagati amakipe yombi ari guhererekanya umupira bisanzwe.

21' Omborenga azamukanye umupira neza ariko awuteye imbere y'izamu Innocent ayishyiza umutwe Masudi umupira arawuryamira neza.

18' Kufura ya Bugesera FC itewe na Kwitonda Alain ariko umupira uguma mu rukuta.

16' Igitego Manishimwe Djabel atsinze kibaye icya 18 APR FC itsinze Bugesera FC muri shampiyona kuva aya makipe yatangira guhura.

13' Goalllllllllllll igitego cya mbere cya APR FC gitsinzwe na Manishimwe Djabel

11' APR FC yakunze kubona imipira y'imiterekano n'ubu ibonye kufura ariko Keddy ayiteye ijya hanze.

7' Umupira muremure utewe na Mutsinzi Ange ariko Bugesera iwushyira muri Koroneri.

6' Kufura ya APR FC ku ikosa rikorewe Nshuti Innocent

3' Kufura ya Bugesera FC itewe na Kwitonda Alain ariko umupira umusifuzi avugako ko habaye ikosa.

15:02' Umukino uratangiye ku mpande zombi aho Bugesera ariyo itangije umupira.

Bugesera na APR zihuye ku nshuro ya 11, aho mu nshuro 10 ziheruka, Bugesera yatsinze APR FC inshuro imwe gusa. Umwaka wa 20216/2017 warangiye APR idatsinze Bugesera kuko banganyije umukino wo kwishyura ariko umukino ubanza Bugesera yari yanize APR iyitsinda ibitego 2-1.

Bugesera imaze kwinjiza ibitego 5 mu izamu rya APR FC mu myaka 10 ishize muri shampiyona mu gihe APR imaze gutsinda ibitego 17 mu izamu rya Bugesera FC. APR imaze gutsinda Bugesera imikino 7 banganya ibiri Bugesera itsinda umwe.

Abakinnyi ba Bugesera babanjemo:

1. Ntagungira Masudi

2.Niyonkuru Daniel

3.Rucogoza Djihad

4.ganijuru Elie

5. Mukengere Christian

6.Dori Souleymanou

7. Mugisha Francois

8.Rucogoza Ilias

9.Nyandwi Theophile

10.Alain Kwitonda

11.Niyongira Danny

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga:

1.Ishimwe Patrick

2.Omborelnga Fitina

3.Manishimwe Emmanuel

4.Manzi Therry

5.Mutsinzi Ange

6.Ruboneka Bosco

7.Niyonzima Olivier

8.Nsanzimfura Keddy

9.Manishimwe Djabel

10. Nshuti innocent

11. Usengimana Danny




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105431/live-bugesera-0-0-apr-fc-umukino-uri-kubera-kuri-sitade-ya-bugesera-105431.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)