Abantu 25 bishwe n' igisasu muri Afuganisitani #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igisasu cyaturikiye hafi y'ishuli mu mujyi wa Kabul muri Afuganisitani kimaze guhitana abantu 25. Benshi muri bo ni abanyeshuli, nk'uko byemezwa n'umuvugizi wa leta.

Umuvugizi wa ministiri y'umutekano mu gihugu Tariq Arian, yavuze ko habayeho kwitabaza imbangukira gutabara kugirango baramire ubuzima bw'abandi banyeshuli bo ku ishuli rya Syed Al-Shahda mu gake gatuwe cyane n'abayisilamu b'abashiyite.

Ariko kubera umubabaro n'agahinda habayeho guterana amagambo no gutuka abakozi bari baje gutabara. Ministeri y'ubuzima yasabye abaturage kubaha no kureka abo bakozi bakagerageza kuramira ubuzima bw'abakomeretse.

VOA dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu barenga 50 bakomeretse, kandi ko umabare w'abapfa ushobora kwiyongera.

Kugeza ubu nta muntu cyangwa umutwe wari wigamba icyo gitero, n'ubwo akenshi itangondwa za leta ya kiyisilamu zigamba ibitero bigabwa kubashiyite.Ibi bitero bibaye mu gihe hasigaye umunsi umwe ngo Leta zunze ubumwe z'Amerika itangire gucyura abasirikali bayo bari muri Afuganisitani.



Source : https://impanuro.rw/2021/05/08/abantu-25-bishwe-n-igisasu-muri-afuganisitani/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)