Kiyovu Sports yihanije Gasogi, Rutsiro ihagama Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2020-2021 yari yakomeje, Kiyovu Sports yanyagiye Gasogi United yasoje ari abakinnyi 10, ibitego 4-1.

Nyuma y'imikino yo mu itsinda C na D, uyu munsi hakinaga itsinda A na B.

Mu itsinda B kuri Stade Mumena, Kiyovu Sports yari yakiriye Gasogi United yaherukaga kuyitsinda mu mukino uheruka.

Ku munota wa 19, Gasogi United yari imaze kubona igitego cya mbere gitsinzwe kuri penaliti gitsinzwe na Kikoyo.

Kiyovu Sports yahise itangira kuyisatira cyane maze ku munota wa 26 ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Saba Robert.

Gasogi United yari yakomeje gusatirwa cyane, yaje kubona ikarita ituruka ihawe umunyezamu Gael Cuzuzo ku munota wa 37, ni nyuma yo gukuramo umupira n'amaboko yari atewe na Nsengiyumva Moustapha kandi yarenze urubuga rwe.

Ku munota wa 42, Nyirinkindi Saleh yahaye umupira mwiza Saba Robert mu rubuga rw'amahina ariko ateye mu izamu umunyezamu Mazimpaka awukuramo.

Ku munota wa 44, Nyirinkindi Saleh yongeye guha umupira mwiza Babuwa Samson acenga myugariro ariko ateye mu izamu uca hanze yaryo.

Saleh wari wakomeje gutanga imipira ariko ntibayibyanze umusaruro, yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kabiri ku munota wa 45, ni ku mupira yari ahawe Nsengiyumva Moustapha.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 46, Babuwa Samson yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya 3 n'umutwe, ni ku mupira wari uhinduwe na Nsengiyumva Moustapha.

Babuwa Samson yaje kuvamo ku munota wa 50 asa nuwavunitse, yasimbuwe na Ishimwe Kevin.

Ku munota wa 55 umunyezamu wa Gasogi United, Mazimpaka Andre yakoze akazi gakomeye nyuma yo gukuramo umupira w'umutwe wari utewe na Saba Robert.

Ku munota wa 70, Mazimpaka Andre yongeye gukora akazi gakomeye akuramo umupira w'umutwe wa Bigirimana Abedi.

Ku munota wa 80, Ishimwe Kevin yatereye ishoti rikomeye mu rubuga rw'amahina ariko umunyezamu Mazimpaka awukuramo.

Ku munota wa 85 Mazimpaka Andre yongeye kwigaragaza akuramo umupira wa Nsengiyumva Moustapha bari basigaranye ari babiri.

Mazimpaka Andre wari wakoze akazi gakomeye yaje gutsindwa igitego cya 4 na Saba Robert wari ucitse ubwugarizi bwa Gasogi United. Umukino warangiye ari 4-1.

11 ba Kiyovu Sports yari yabanjemo
11 Gasogi United yari yabanjemo

Undi mukino wo muri iri tsinda Rayon Sports yanganyije na Rutsiro 1-1. Muri iri tsinda Rayon Sports ifite amanota 7, Kiyovu Sports 6, Rutsiro 5 mu gihe Gasogi United ifite 4.

Mu itsinda A, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-1 na Gorilla yatsinze AS Muhanga 2-1. APR FC ifite amanota 12, Gorilla 9 mu gihe AS Muhanga na Bugesera FC zifite ubusa.

11 APR FC yari yabanje mu kibuga ku mukino wa Bugesera FC
Jacques Tuyisenge yari yagarutse nyuma y'igihe mu mvune
Djabel yari yabanje hanze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yihanije-gasogi-rutsiro-ihagama-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)