Kigali: Abatuye 'Norvège' bari kwiyubakira umuhanda wa Kaburimbo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanda bashaka kubaka uzaba ureshya na kilometero imwe, uri kubakwa ku nkunga yatanzwe na buri muturage utuye muri uyu mudugudu wa Gakoni aho uherereye.

Abaganiriye na IGIHE bavuga ko bahisemo kwiyubakira uyu muhanda mu kwishakira ibisubizo aho gutegereza ko leta ibakorera ibintu byose.

Abatuye muri aka gace batishoboye bahawe akazi bavuga ko biri kubafasha gutunga imiryango yabo no kwiteza imbere cyane muri ibi bihe igihugu cyugarijwe n'icyorezo cya Covid-19.

Kabayire Papias w'imyaka 63 yagize ati 'Kuba natwe twarahawe akazi na bagenzi bacu baturusha ubushobozi byaradufashije cyane kuko nkanjye ubu mu kwezi kumwe maze nkora, naguze uduhene tubiri ikindi kandi kuko ku munsi mpembwa 2500 Frw afasha umugore mu bijyanye n'ubuhinzi ku buryo mu rugo mu gihe abandi baba bataka inzara kubera Covid-19.'

Bikorimana Augustin yemeza ko uyu muhanda uzabafasha byinshi cyane birimo guha isura nziza agace batuyemo.

Ati 'Nkeka ko buriya nta wari ukwiye kujya ategereza ko Leta ariyo izajya imukorera ibintu byose. Ni nayo mpamvu abaturage bo muri aka gace bahisemo kwiyubakira kaburimbo kugira ngo Norvège yacu igaragare neza.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude, yemeza ko aba batuye muri aka gace bubatse uyu muhanda nyuma y'aho babonye ko bakwiye kugira ibyo bakorera mu rwego rwo kudahora bategera amaboko leta.

Ati 'Ni umuhanda bashaka guhindura uw'umukara, ni ibikorwa ubona biteye ishema abaturage nyuma y'aho babonye ko batuye mu gace keza noneho muri uko gutura kwabo babonye ko bakwiye kugira ibyo bakora mu kudahora bategera amaboko leta ku buryo mbona ari byiza kuko bizatuma n'abandi baturage babyigiraho bajye biyubakira bimwe mu bikorwa remezo batabanje gutegereza ko leta ariyo ibikora.'

Yasoje avuga ko n'ubwo aba baturage bari kubaka uyu muhanda mu myaka iri imbere ibilometero byawo bizagenda byiyongera.

Abatuye muri aka gace bahisemo kwiyubakira umuhanda batarinze gutegereza ubufasha bwa leta
Ni umuhanda bemeza ko uzuzura utwaye agera kuri miliyoni 50 Frw
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude
Kabayire Papias w'imyaka 63 yemeza ko kubaka uyu muhanda biri kumufasha kwiteza imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abatuye-norvege-bari-kwiyubakira-umuhanda-wa-kaburimbo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)