Ese ubwisanzure  bw'itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n'ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya'kirazira', ntaho bitaniye n'uburozi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 03 Gicurasi buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n'isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubwisanzure bw'Itangazamakuru. Uyu uba ari umwanya wo kwibukiranya ko itangazamakuru ryubaha kirazira, ari umusemburo w'iterambere, kuko aho rikorwa kinyamwuga riba ijwi rya rubanda, ikiraro hagati y'abayobozi n'abayoborwa. Uba ari n'umunsi wo kwibutsa ubuyobozi bw'ibihugu ko kubahiriza ubwisanzure bw'itangazamakuru ari inshingano zabwo. Ni igihe cyo kuzirikana ko kwisanzura atari ukuba igisare.

Nyamara iyo usesenguye amateka y'itangazamakuru mu Rwanda rwo hambere, usanga ryaracuritse ibintu. Aho kuba umusingi w'amajyambere, ryakoreshejwe igihe kirekire mu gusenya Igihugu, kugeza n'aho ryifashishwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itangazamakuru rya nyuma ya Jenoside ryari ritegerejweho kubaka ikinyuranyo, abantu nka Kantano, Ngeze Hassan, Bemeriki, Ferdinand Nahimana n'abandi biyitaga abanyamakuru kandi ari abajenosideri , bagasigara mu mateka. Nibyo,  hari abanyamakuru bagerageje gukora umwuga utarimo umwanda. Abo ni abagize uruhare mu iterambere uRwanda rwagezeho mu ngeri nyinshi muri iyi myaka 27 ishize, zirimo ubumwe n'ubwiyunge, imibereho myiza y'abaturage, umutekano n'izindi.

Singambiriye gusiga icyasha itangazamakuru muri rusange, kuko hari abamenye gukoresha neza ubwisanzure aho kubwitiranya n'ubwigomeke. Icyakora mu Rwanda rwa none kuri bamwe(bagenda barushaho kuba benshi), urwishe ya nka ruracyayirimo. Inda nini yasumbye indagu, agari kujya ubwonko hajya igifu. Bihisha inyuma y'ubwisanzure, mikoro cyangwa ikaramu yabo bigahinduka  umuhoro wica.Abo ni abitiranya ubwisanzure n'ubwigomeke.

Biratangaje kubona uyu munsi ,umunyamakuru w'Umunyarwanda yifatanya n' abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akambura agaciro  miliyoni isaga y'inzirakarengane zatikiriye muri iyo Jenoside, agakomeretsa abigambiriye abayirokotse. Ingero ntizibarika: GATANAZI Etienne yifatanyije n'abigaragambya ngo IDAMANGE Iryamugwiza ararengana, kandi yarapfobeje ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi, akanavugira mu ruhame amagambo agamije koreka uRwanda. Si ibyo gusa, Real Talk, televiziyo ya Gatanazi ubu yabaye umuyoborow'abatifuriza ineza uru Rwanda, nka INGABIRE Victoire,  Bernard NTAGANDA n'abandi bangizi, byose bikiririrwa 'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo'.  Televiziyo Ishema ya Padiri Thomas NAHIMANA n'umukozi we NIYONSENGA Dieudonné, iya KARASIRA Vénuste, ikinyamakuru Umurabyo cya Agnès Nkusi UWIMANA, n'ibindi bikorera kuri murandasi, nta kindi bitangaza uretse guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, n' ibindi bigamje guhindanya isura y'uRwanda.

Igitangaje bose barabikora bagakomeza kwidegembya, ukaba wakeka ko inzego zishinzwe kugarura mu murongo  abatannye zitabona cyangwa zibishima.Wasobanura ute ukuntu uwo Agnès UWIMANA ashinjwa mu rukiko kwakira amafaranga y'imitwe y'iterabwoba agakomeza kwidegembya. Wasobanura ute ukuntu yandagaza ubuyobozi bw'Ishyirahamwe Nyarwanda  ry'Abanyamakuru, bitoreye ubwabo, abwita 'agatsiko k'amabandi', ntakurikiranweho icyaha gusebanya mu ruhame. Iri jambo'agatsiko k'amabandi', riswanzwe rizwi ku bigarasha n'interahamwe, barikoresha batuka ubuyobozi bw'uRwanda.

Mu by'ukuri rero, umunsi nk'uyu w'ubwisanzure bw'itangazamakuru, wagombye kuba umwanya wo gushima abakora neza, ahakiri intege nke hagakubitwa umwoto, abangiza nkana bagakubitwa intahe mu gahanga. Abanyamakuru bakwiye kwibuka ko uburenganzira bwabo burangirira aho ubw'abandi baturage butangirira. Gusebanya, gukwiza ibihuha, kurya ruswa no kuba ibikoresho by'abagizi ba nabi, bigahanwa by'intangarugero, kuko ubwisanzure butandukanye n'ubwigomeke.

Ikoranabuhanga mu itumanaho ni ingenzi, ariko gushinga imbuga za Youtube zikora nk'izo tubona hanze aha, ni ukwimika Kangura na RTLM bishya. Inzego zibishinzwe cyane cyane iz'umutekano, nimuhaguruke, kuko kurebera abatoba amazi twese tunywaho, ni nko guha icyuho umurozi ejo akakumara ku rubyaro.

RUKUNDO Peace

Umusomyi wa Rushyashya

 

The post Ese ubwisanzure  bw'itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n'ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya'kirazira', ntaho bitaniye n'uburozi. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ese-ubwisanzure-bwitangazamakuru-butagira-rutangira-butaniye-he-nubwigomeke-ikaramu-cyangwa-mikoro-bidatinyakirazira-ntaho-bitaniye-nuburozi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)