Itsinda ry'abakobwa barimo Nishimwe Naomie bagiye kumurika umwambaro bakoze(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakobwa 7 barimo na Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie bibumbiye mu itsinda 'Mackenzies', bagiye gushyuira hanze umwambaro mushya wakozwe n'iduka ryao ryabo rya Zöi.

Iri duka rya Zöi Design Kigali barishinze mu mwaka ushize maze mu Kwakira berekana umwenda wabo wa mbere, ubu bakorera mu Kiyovu.

Uyu munsi tariki ya 1 Gicurasi 2021 mu Ubumwe Grand Hotel saa 11h kugeza saa 17h nibwo bari bumurike uyu mwenda wabo mushya ni mu musangiro n'inshuti zabo.

Kwinjira ni ibihumbi 40 by'amafaranga y'u Rwanda ku ifunguro riherekejwe n'icyo kunywa mu byengerwa mu Rwanda(inzoga) cyangwa icupa ry'umuvinyo, abatanywa inzoga bo barishyura ibihumbi 25 by'amafaranga y'u Rwanda arimo ifunguro n'ibyo kunywa byose bitarimo ibisindisha.

Abana bari hagati y'imyaka itandatu na 12 barishyurirwa 12500frw mu gihe abari munsi y'imyaka itanu bo bizaba ari ubuntu.

Buri wese uzaba yitabiriye uyu musangiro azaba afite amahirwe yo kugura imyenda mishya ya Mackenzies.

Muri aba bakobwa uko ari 7, batatu muri bo (Nishimwe Naomie, Uwase Kethia na Iradukunda Brenda) baravukana mu nda imwe mu gihe Uwineza Kelly ari nyirasenge w'aba bakobwa(avukana na se wabo) mu gihe Uwase Pamela Loana ari mubyara wabo.

Uturetse ibumoso hari Naomie, Cathia, Kelly na Brenda



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/itsinda-ry-abakobwa-barimo-nishimwe-naomie-bagiye-kumurika-umwambaro-bakoze-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)