Itariki y'ubukwe bwa Meddy yamenyekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Meddy azakora ubukwe kuwa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021. Iyi tariki yamenyekanye nyuma y'uko kuri uyu Gatandatu tariki 15 Gicurasi akorewe ibirori byo gusezera ku bukumi. Niyo tariki yari yanditse ku mutsima wakaswe muri ibi birori.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia ko yazamubera umugore. Hari mu birori by'isabukuru y'amavuko y'uyu Mimi Mehfira.

Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera z'umwaka wa 2017. Mu ntangiro za 2018 nabwo bizihizanyije iminsi mikuru ya Noheri n'ubunani.

Byaje gusakara kandi ubwo bombi bajyanaga mu biruhuko muri Mexique bihumira ku mirari ku wa 7 Kanama 2018, ubwo uyu mukobwa yifurizaga Meddy isabukuru akavuga ko yamwihebeye.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho uyu musore aca bugufi ashyira ivi hasi agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, undi nawe nta kuzuyaza yahise yikiriza ati "Yego" atega urutoki Meddy arushyiramo impeta.

Kuwa 24 Ukuboza 2018 nibwo Meddy yaje mu Rwanda gutegura ikirori cya The East African Party azana n'uyu mukunzi we.

Akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe, Meddy yabwiye itangazamakuru ko impamvu yazanye n'umukunzi we Mimi Mehfira mu Rwanda ari ukugira ngo amwereke ababyeyi n'inshuti ariko ko iby'ubukwe batari babipanga.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/itariki-y-ubukwe-bwa-meddy-yamenyekanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)