Ibimenyetso simusiga bigaragaza umugore uca inyuma umugabo we #Rwanda #RwOT

webrwanda
0


Muri ibi bihe, hari kuvugwa ibibazo byinshi mu miryango hagati y'abashakanye. Ubushakashatsi bukomeje gukorwa bugaragaza ko , umutungo no gucana inyuma bikomeje kuza ku isonga mu bitera ibibazo mu ngo. Nk'umuntu washakanye bisaba kumenya ibimenyetso bigaragazwa n' uwo mubana uguca inyuma byagufasha kumenya uko w'itwara icyo gukora n'icyo kwitondera. Turaza kubigeraho byose nyuma y'iyi nkuru. 

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abagore bazi guhisha cyane guca inyuma kwabo kurusha abagabo. Iyo uri umugabo ukabona umugore wawe y'itwaye mu buryo bukurikira uzamenye udashidikanyije ko aguca inyuma :

1. Ahora terefoni ye yagabanyije amajwi (Silencieux)

Ni ubona umugore wawe terefoni ye ihora muri silencieux, yakuyemo amajwi ujye umenya ko hari umuhamagara aba adashaka ko bizaba uhari.


2. Kudashaka gutera akabariro n'inzitwazo z'uburwayi.

Ni ubona umugore wawe ahora yitwaza ububabare bw'umubiri ni mutere akabariro uzamenye neza ko aguca inyuma. Akenshi abagore bitwaza kubabara umugongo, n'ibindi akanga ko mukora igikorwa cy'abashakanye kuko aba yamaze kuguca inyuma.


3. Gushaka kumenya aho uherereye

Umugore uca inyuma umugabo we, akunda kumuhamagara amubaza aho aherereye; Ibi umugabo hari igihe abifata nk ikimenyetso cyo kumwiyitaho nyamara aba agirango utaza kumufata ari kumwe n'uwo agucana inyuma. Itondere ikibazo : "Cheri uri hehe?"


4. Inzitwazo zo gusohoka no gutinda hanze

Umugore uca inyuma umugabo we, akunda gushaka inzitwazo zituma asohoka agatinda hanze; Urugero inshuro yajyaga gusenga , kuri gym, zikiyongera n'amasaha ahamara nayo akiyongera niba afite akazi agataha atinze cyane 



5. Agushinja kumuca inyuma

Ibi birasanzwe cyane ku munyacyaha gushinja uwo yakoreye icyaha icyo cyaha. Umugore uca inyuma umugabo we amuhoza ku nkeke z'uko umugabo amuca inyuma kandi ari we ubikora. Ubu ni uburyo bwo kw'iruhura umutima, avuga ngo n'ubwo mbikora nawe arabikora


6. Yanga umuryango abaturanyi n'inshuti z'umugabo we

Umugore uca inyuma umugabo nabwo akunda abaturanyi, inshuti z'umugabo we, ndetse n'umuryango w'umugabo we. Kuko abayicyeka ko azafatwa nabo bakaba babibwira umugabo bakamusebya. 



 7. Hari ahantu aba adashaka kujya mu mujyi nk'ama restaurant amwe n'amwe

Umugore uca inyuma umugabo we usanga hari nk'ahantu aba adashaka gukandagira nk'iyo mwasohotse. Ibi akenshi abiterwa no kwanga kuhahurira n'uwo ba sambana cyangwa abandi bazi ibyo akora. Ashobora kwanga kujya muri restaurant y' igeze gusohokaniramo n 'uwo basambana ngo batamubona ari kumwe n ' umugabo we w'ukuri bikaba ikibazo.

8.  Iyo muteye akabariro usanga akoze ikintu atarigeze akora mu buzima bwe

Iyo ubonye umugore wawe atangiye kuzana ibikorwa bidasanzwe utazi aho akuye mu buriri uzamenye ko "kakubayeho". Ashobora gutangira kunyonga muburyo atari asanzwe akunyongeramo mbere. Akagusaba ko umurigata mu myanya y'ibanga utarigeze ubimukorera; cyangwa we akabigukorera yari yarabyanze mbere. Ushobora kuryoherwa cyane bikakurangaza, ariko urarye uri menge!



9. Avuga ko atishimye n'asobanure impamvu

Umugore uhorana umushiha akagaragaza kutishimira imibanire yanyu akenshi ni uko aba afite ukundi agereranya urukundo rwanyu, n'urwo abonera hanze y'urushako.


10. Arakazwa n'ubusa

Icyo ukoze cyose arakurakarira


11. Ahamagarwa na numero zitazwi


12. Asigaye y'iyitaho birenze uko yarasanzwe


13. Akugurira impano zihenze n'umenye aho yakuye amafaranga

Abantu bose bakunda impano, gusa n'ubona umugore wawe akuguriye isaha ya zahabu itavanze utazi aho amafaranga yayakuye uzitonde cyane. Ibi abaca inyuma abo basezeranye babikora ari nku buryo bwo kw'iruhura umutima.

14. Yanduye indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina

Iki ni ikimenyetso cyacyuma simusiga. Iyo ubunye umugore wawe yanduye indwara utazi yandurira mu mibonano mpuzabitsina, uzi neza ko utigeze umuca inyuma cyangwa wowe itaragufata, numenye aho yayikuye, nawe urabyumva nyine.


Ni iki cyakorwa n'umugabo ubonye ibi bimenyetso bigaragaye ku mugore we? 

Ugomba gushaka ibimenyetso simusiga. Shaka aba gufasha kumenya amakuru yose yuzuye. Cyane ukamenya uwo agucana inyuma uwo ari we, n'uburyo n'igihe bahurira.

Ni iki umugabo atagomba gukora, mu gihe acyetse ko umugore we amuca inyuma?

Mu gihe utara bona ibimenyetso, nabwo ugomba kumutonganya, kucyecyera, kuko ibi nacyo bitanga arushaho gusanga uwo basambana, bikagabanya amahirwa ko urukundo rwanyu rwagaruka, bigahungabanya umuryango na societe. Banza ushakishe ibimenyetso byose.

Ni iki umugabo y'akora amaze kubona ikimenyetso ko umugore we yasambanye hanze?

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 80% by'ingo zigaragayemo umugore uciye inyuma umugabo, zihita zitandukanya. 15% gusa nizo zibasha gusubirana. Umaze ku bona ibimenyetso wabanza ugahamagara inshuti, umuryango , abanya madini cyangwa abayobozi ikibazo ukagishira hanze n'umugore wawe ahari. bakabagira inama, akabazwa icyamuteye gukosa hagamijwe kureba niba kugumana bigishoboka. Wagira Imana ukisanga muri 15% babasha kongera kubana.


Ni iki umugabo atagomba gukora amaze kubona ikimenyetso ko umugore we yasambanye hanze?

Icyo utagomba gukora ni ugushaka kumuhima nawe ukajya gusambana hanze, mukabaho muri ubwo buzima bwo gucana inyuma. Ibyo ni bibi, kuko nakindi byabaviramo usibye kwanduzanya indwara no kubyara abana hanze badafite imiryango bikagira ingaruka mbi ku gihugu na societe.


Source : bestlifeonline.com






Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)