BAL 2021: J. Cole yatsinze amanota atatu mu m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino wari utegerejwe na benshi wabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 ubera muri Kigali Arena. Wakurikiwe n'abafana bagera ku bihumbi bibiri mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Abandi bawukurikiye kuri Televiziyo bifashishije Canal+. Mu mukino wo gufungura BAL ibaye bwa mbere ku mugabane wa Afurika, Patriots yatsinze Rivers Hoopers amanota 83 kuri 60.

J. Cole wari utegerejwe na benshi yigaragaje muri uyu mukino atsinda amanota atatu gusa, atanga imipira (assists) yavuyemo ibitego anigaragaza mu kugarira aho yafashe 'rebounds' eshatu'.

Umunyamerika ukinira Patriots, Brandon Coster niwe wabaye MVP w'umukino, aho yatsinze amanota 30.

Ndayisaba Dieudonné [Gaston] na Prince Ibeh batsinze amanota 13 naho Kapiteni wa Patriots Aristide Mugabe atsinda amanota icyenda.

Muri Rivers Hoopers yo muri Nigeria, Taren Sullivan wo muri Amerika yatsinze amanota 15 naho Ben Uzoh atsinda amanota 12.

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021, harakomeza imikino yo mu itsinda A na B.

Patriots ihagarariye u Rwanda izongera gukina ku wa Gatatu icakirana n'ikipe ya Gerndarmerie Nationale Basketball Club yo muri Madagascar.

Abantu batandukanye bari biteze byinshi kuri J. Cole mu mukino wa Patriots na Rivers, bagaragaje ko batunguwe n'uburyo yitwaye mu kibuga, abandi bavuga ko yakoze ibyo ashoboye.

Umunyamideli Shadia Mbabazi uzwi nka Shaddy Boo yanditse kuri konti ye ya Twitter, anashyiraho ifoto ya J. Cole yakorewe 'Photoshop' yahawe ingabo n'icumu ari mu kibuga, maze yandika agira ati 'J. Cole wanyu byarangiye ahamiriza.'

Rengerurwanda Jean Bernard, yabwiye Shaddy Boo ko umuhanga umurebera uko atera muri paniye. Avuga ko J. Cole yatanze 'Pass' zavuyemo amanota menshi.

Yavuze ko uyu mukinnyi yakinaga adefanda cyane, kandi ko yakoze ibyo yatumwe ijana ku ijana. Ati 'Ni bangahe batera muri paniye ballon igacamo idakoze ku ruziga? J. Cole utiyemera. Ari kwamamaza namwe murakanuye.'

Maniye Lewis yasabye abantu kumufasha bagashima ikipe ya Patriots, ariko 'Uyu J. Cole nabonye ibyiza yashyira imbaraga mu muziki kurusha gukina Basketball.'

Murerwa we yavuze ko J. Cole yahesheje intsinzi u Rwanda. Ati 'Bidasubirwaho J. Cole yimanye u Rwanda". Anicet yavuze ko abakinnye uyu mukino nta kibazo bafite kuri J. Cole, kuko 'ntako atagize'.

J. Cole ni umuhanzi uzwi cyane watwaye igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cya 'Best Rap Song' abikesha indirimbo ye yise 'A Lot' yakoranye na 21 Savage.

Ni umukinnyi utarabigize umwuga wa Basketball ukina ku mwanya wa 'point guard'. Muri Gashyantare 2019, yaririmbye muri NBA All-Star Game muri North Carolina muri Amerika. 

Umuraperi J. Cole wari utegerejwe na benshi yigaragaje muri uyu mukino atsinda amanota atatu 

Ikipe ya Patriots Basketball Club yo mu Rwanda yatsinze iyo muri Nigeria Rivers Hoops yo muri Nigeria ntiyagaragaje umukino mwiza kuri iki Cyumweru Abantu batandukanye bagaragaje ko batunguwe n'uburyo J. Cole yitwaye mu kibuga

AMAFOTO: Plaisir Muzogeye/KT



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105672/j-cole-yatsinze-amanota-atatu-mu-mukino-wahuje-patriots-na-rivers-hoopers-abantu-bacika-ur-105672.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)