IPRC-Huye yizeye ko ubuhanga bw'abahiga butazabapfira ubusa nk'ubw'abakoze Jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byavuzwe n'Umuyobozi wa IPRC-Huye ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Iri shuri rya IPRC-Huye rikorera ahahoze hari ishuri ry'abasirikare rizwi nka ESO (Ecole des Sous Officier) ryaguyemo Abatutsi benshi ndetse binagizwemo uruhare n'abasirikare ubwabo.

Major Dr Twabagira Bernabe avuga ko bamwe mu bateguye bakanakora Jenoside bari bafite ubuhanga ariko bakabukoresha nabi.

Yagize ati 'Hano mu ishuri tubigisha byinshi, kandi tuzi ko urangiza mu ishuri wese aba ari umuhanga kuba uri umuhanga rero wakabaye umuhanga ukora byiza, ntube umuhanga wo gukora bibi. Mu by'ukuri urebye ibyakozwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, urwo rubyiruko bari abahanga pe, ariko abahanga mu by'ukuri bakora ibintu bibi ntabwo twabita abahanga.'

Major Dr Twabagira Bernabe kandi avuga ko abicaga abantu muri ESO bashobora kuba barabajyanaga bakajya kubajugunya ahandi kuko kugeza ubu hataraboneka icyobo nyamara haraguye abantu benshi.

Muri 2019, ubwo muri iri shuri haheruka kubera igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, bamwe mu barokokeye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare bavuze ko hari abatutsi bagiye binjizwa muri ESO bakicirwamo n'abasirikare babaga muri icyo kigo.

Mbaraga Clement, avuga ko mu 1994, abasirikare bigaga muri ESO bajyana abatutsi muri iki kigo bakabiciramo.

Yagize ati 'Iki kigo cyari Ikigo cy'abasirikare, hari abantu benshi bagiye bahazanwa barahicirwa. Imiryango imwe nagiye ngaragaza ni izwi twagiye tunamenya bigaragaza ko hari abantu benshi bahiciwe.'
Yakomeje agira ati 'Urebye imibare y' abantu bagiye bazanwa hano mu gihe cya Jenoside, n' uburyo nyuma ya Jenoside imibiri yagiye ikurwa hano ari mike, ntabwo wahamya ko ibyobo byose biri muri iki kigo byaba byarakuwemo iyo mibiri.'

Mbaraga icyo gihe yasabye ubuyobozi bw'iri shuri gufatanya n'izindi nzego gushaka indi mibiri ishobora kuba iri muri iri shuri buranabyemera.

Nubwo hashize imyaka ibiri ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Huye n'ubuyobozi bwa IPRC Huye butangaje ko bagiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya ibyo byobo byaba byaratawemo abiciwe muri ESO kugeza ubu nta cyobo na kimwe kiraboneka nk'uko bitangazwa na Major Dr Twabagira.

Ati 'Ni byo koko icyo gihe twarabivuze, kandi kuva tubivuze twahise dutangira gushakashaka, ariko mu by'ukuri nta makuru na make twigeze tubona agaragaza ko hano bahajugunye abatutsi bishwe muri Jenoside.'

Akomeza agita ati 'Iki kigo tukimazemo iminsi tugenda dukurikirana, ndetse twatangiye no kucyubaka, ahantu hose tugenda dushakisha ngo turebe ko twabona icyobo cyaba cyarahishwemo iyo mibiri ariko ntabwo kugeza ubu iraboneka bigaragara ko bashoboka kuba barabiciraga wenda hano bakajya kubajugunya ahandi.'

Umuhuzabikorwa wa CNLG mu turere twa Huye na Gisagara, Mukamana Basilisse na we yemeza ko muri ESO hiciwemo Abatutsi benshi bigizwemo uruhare n'abasirikare bo mu ngabo zatsinzwe.

Yagize ati 'Iki kigo bivugwa ko kiciwemo Abatutsi benshi bigizwemo uruhare n'abasirikare, ngira ngo abasirikare ni bo bari ku isonga mu gutinyura abaturage gukora Jenoside.'

Abanyeshuri biga muri iri shuri biyemeje ko bagiye kurushaho guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye mu Rwanda byazongera kuba.

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi, cyabanjirijwe no kugabira inka uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi utuye mu Murenge wa Mukura mu karere ka Huye witwa Mukashyaka Virgenie.

Nyuma yo gushyikirizwa inka yagabiwe n'ubuyobozi n'abakozi ba IPRC-Huye, Mukashyaka yavuze ko iyi nka igiye kumufasha kutazongera kwigunga.

Ati 'Ubu ntabwo nzongera kwigunga, nzajya mpaguruka mu gihe cyo kwigunga no kwiheba, njye kwahirira Imararungu ubwatsi.'

Ernest NSANZIMANA
UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/IPRC-Huye-yizeye-ko-ubuhanga-bw-abahiga-butazabapfira-ubusa-nk-ubw-abakoze-Jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)