Abapolisi 140 berekeje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri tsinda ry'aba bapolisi, bahaguruse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 ku isaha ya saa tatu z'igitondo , mu gihe ku isaha ya saa cyenda babisikanye n'abandi bari bamazeyo umwaka n'igice bagera 125.

Iki cyiciro cya Gatandatu (PSU1-6) cyerekeje muri Centrafrique kiyobowe na Chief Superintendent of Police(CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo naho abagarutse bari bayobowe na Superintendent of Police(SP) Gilbert Musoni.

Ibi byiciro byombi ni umutwe wihariye ushinzwe kurinda abayobozi bakuru n'abandi banyacyubahiro barimo abayobozi b'intumwa z'umuryango w'abibumbye, kurinda ibikorwaremezo n'abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yashimiye abapolisi bavuye muri Centrafrique uburyo bitwaye mu kazi bari bamazemo umwaka urenga, n'ubwo byari mu bihe bigoye byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ati 'Aba bapolisi twakiriye uyu munsi igihugu cyabohereje mu butumwa mbere y'uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda ndetse n'aho bari bagiye babyitwayemo neza babasha gusohoza neza inshingano zabo. Nk'ibisanzwe mbere y'uko bagenda abayobozi bakuru muri Polisi y'u Rwanda babanza kubaha impanuro, muri izo mpanuro haba harimo uko bagomba kwitwara no mu bihe bigoye.'

CP Kabera yanasabye abapolisi bavuye mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi banafasha n'abandi baturarwanda kukirinda.

CSP Kanyamihigo uyoboye itsinda ryagiye, yavuze ko impanuro bahawe n'ubuyobozi bukuru bwa Polisi ziri mu bizabafasha kwitwara neza bagahesha ishema u Rwanda.

CSP Kanyamihigo yavuze ko usibye akazi ko kurinda, bazanakora ibindi bikorwa bijyanye no kuzamura imibereho myiza y'abaturage nk'ibikorwa by'isuku, gukangurira abaturage kuboneza imirire, kubegereza amazi meza no kubafasha kwicungira umutekano.

Superintendent of Police (SP) Gilbert Musoni waje uyoboye abapolisi 125 bagarutse na we yavuze ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyabasanzeyo, bitababujije gusohoza neza inshingano.

Yavuze ko usibye inshingano zo kurinda bari bafite, banageretseho no gukora ibindi bikorwa birimo nko gutanga amazi meza mu baturage n'ibindi bikorwa by'isuku nk'umuganda rusange.

Abapolisi ubwo buriraga indege berekeza muri Centrafrique
Abapolisi bavuye muri Centrafrique bashimiwe uburyo bitwaye
Itsinda ry'abapolisi 125 niryo risoje ubutumwa muri Centrafrique



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-140-berekeje-mu-butumwa-bwo-kubungabunga-amahoro-muri-centrafrique

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)