Hashize iminsi abacuruzi n’abakora ibikomoka ku ifarini bataka izamuka ry’ibiciro, bagashimangira ko rishobora gutuma bahura n’ibihombo mu byo bakora.
Urugero ni urwa Habagusenga Celestin utanga serivisi z’ubucuruzi bukora bukanatanga ibikomoka ku ifarini birimo n’umugati, aho yavuze ko ifarini ku isoko yahenze.
Yavuze ko ubu umufuka wa 25 kg w’ifarini itunganywa n’uruganda rwa AZAM wari usanzwe ugura amafaranga 18.500 Frw uri kugura amafaranga 20.000 Frw.
Ni mu gihe ifarini ya 25 kg itunganywa n’uruganda rwa AZANIA yari isanzwe igura 19.000Frw, iri kugura amafaranga 20.000 Frw.
Ati “Ugasanga iyo igiciro cyazamutse nk’uko usanga biduteza igihombo rimwe na rimwe. Twabaye dutegereje ngo turebe ko ibiciro byamanuka ariko turabona bitari gukunda ari yo mpamvu natwe dufata icyemezo cyo kuzamura ibyo dukora”.
Ati “Turifuza ko niba ari ibintu bishoboka bagabanya ibiciro kugira ngo natwe tujye twisangamo. Bidushobokeye bakongera bakamanura ibiciro uko byahoze rwose. Kuko umugati dukomeje kuwutanga ku giciro gisanzwe twagwa mu gihombo.”
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Karangwa Cassien, yabwiye IGIHE ko kuba igiciro cy’ifarani cyazamutse, ahanini biri guterwa n’ingaruka za Covid-19.
Ati “Izamuka rya byo riraterwa n’ingaruka za COVID -19, ingamba zafashwe mu kwirinda no kuyirwanya COVID-19. Mu bihugu bitandukanye ahari inganda zimwe zagiye zihagarara ahandi bakagabanya umubare w’abakozi no mu mirima ahava ibikoresho bakoramo (products), ibyo bigira ingaruka ku musaruro bashyira ku isoko”.
“Umusaruro waragabanutse bitewe n’izo ngaruka bituma n’ibiciro bizamuka. Ku rwego mpuzamahanga niho n’abakora ifarini bakura ingano, ni cyo kiri ku bitera”.
Yasabye abantu kutabyitwaza ngo bazamure bahanike ibiciro. Ati "Icyo tugomba gukora ni ugukurikira uko bihagaze ku isoko mpuzamahanga n’ibyinjira imbere mu gihugu kugira ngo hatagira ababyitwaza ngo bikomeze guhenda cyane ".
Yavuze ko impamvu ingaruka za COVID-19 zitangiye kugaragara ubu, ari ukubera ko mu bubiko ingano zatangiye kuba nke.
Yavuze kandi ko ikigomba gukorwa ari ukugerageza gufatinkanya n’abakora ubucuruzi kugira ngo ibicuruzwa birimo n’ifarini bitabura ku isoko.
Hamwe na hamwe, kubera ubwiyongere bw’igiciro cy’ifarini, usanga n’icy’umugati cyazamutse aho nk’uwaguraga amafaranga 100 Frw ubu uri kugura 150 Frw.