Impamvu Prime Insurance yahisemo guhemba umukinnyi ukiri muto muri Tour du Rwanda (Video) -

webrwanda
0

Prime Insurance yakuranye na Tour du Rwanda kuko yatangiye kuyitera inkunga mu 2017 ikiri ku rwego rwa 2.2, inazamukana nayo kuri 2.1 mu 2019.

Iki kigo ni cyo gihemba umukinnyi muto witwaye neza muri buri gace ka Tour du Rwanda, ni icyemezo gifitanye isano ya hafi n’icyerekezo cyacyo cyo gutegura ahazaza hakwiye.

Prime Insurance yinjiye muri Tour du Rwanda igamije gusangiza Abanyarwanda ibyerekeye serivisi zabafasha gushinganisha ubuzima n’imitungo yabo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Regis, yabwiye IGIHE ko iri rushanwa ari uburyo bwiza bwo kubwira Abanyarwanda ko bakwiye gutekana kandi bashinganye.

Ati “Ubutumwa duha abaturarwanda, ni uko Prime mu ngeri zose twita ku cyo dukora uyu munsi ariko kizatugirira akamaro ejo. Ubwishingizi wafata, uko wabigenza kose, buri gihe ujye utekereza igifite akamaro ahazaza.’’

Yavuze ko impamvu Prime Insurance yahisemo guhemba umukinnyi ukiri muto ari uko ‘aribo shingiro ry’ahazaza’ kandi heza.

Yagize ati “Duhemba umukinnyi ukiri muto witwaye neza muri iri rushanwa kuko nk’uko tubivuga ejo wahateganyiriza uyu munsi gusa. Icyizere kiri mu mukinnyi ukiri muto, tuba twizeye ko nidukomeza kumutera imbaraga, ahazaza h’uyu mukino hazaba heza kurushaho.’’

Icyemezo cyo gushyigikira abato kinajyanye n’intego ya Prime Insurance yo kwibutsa abantu ko ubwishingizi ari bwo buryo bwizewe bwo gusigasira ibyo abantu bagezeho.

Yakomeje ati “Turabwira Abanyarwanda ko kuramba ari ukuramuka, ejo ntihabaho uyu munsi utitwararitse. Uzigamira ejo none.”

Prime Insurance itanga ubwishingizi butandukanye burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro/ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ubw’ingendo zo mu kirere. Bwiyongeraho ubw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

Uramutse yavuze ko nko mu Karere ka Rwamagana aho iki kigo gifite ishami bibukije abahatuye ko hari serivisi zanabafasha kubona ubwishingizi burimo n’ubw’amatungo.

Ati “Muri aka karere, ni aborozi bafite inka; ni byiza ko inka ukamira umwana, aho wahinze ibiza bishobora kukuzonga ariko iyo ufite ubwishingizi na Prime inka yawe irishyurwa n’ibyangiritse bikishyurwa.’’

Prime Insurance yimakaje imikorere igezweho kuko serivisi nyinshi zayo zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Iki kigo cyashyizeho urubuga rumenyekanishirizwaho impanuka mu korohereza abakiliya bahuye n’impanuka ku buryo byihutisha ubwishyu bwabo.

Nko mu gihe umuntu yagize impanuka ashobora gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga anyuze kuri website akayimenyekanisha; ashobora no gukanda *177# ku mirongo yose y’itumanaho mu gihe ashaka kugura ubwishingizi cyangwa kwereka polisi ko ikinyabiziga cye cyashinganishijwe.

Iri koranabuhanga ryifashisha telefoni rinafasha abafatabuguzi kureba igihe ubwishingizi bw’ibinyabiziga buzarangirira, uko imisanzu yabo ihagaze yaba iy’amashuri, iy’izabukuru n’iy’ubwishingizi bw’umuryango, kwishyura ibirarane no kugura ubwishingizi bw’umuryango.

Umba Lopez Abner Santiago w'imyaka 18 ukinira Androni Giocattoli-Sidermec ni we wahembwe na Prime Insurance nk'umukinnyi ukiri muto witwaye neza kuri etape ya mbere ya Kigali-Rwamagana
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Regis, yavuze Tour du Rwanda ari uburyo bwiza bwo kubwira Abanyarwanda ko bakwiye gutekana kandi bashinganye
Prime Insurance ibwira Abanyarwanda ko ejo heza kandi hatekanye hategurwa uyu munsi binyuze mu kwizigamira
Prime Insurance iri mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda 2021
Prime Insurance ifite amashami atandukanye arimo n'irya Rwamagana mu Ntara y'Uburasirazuba
Prime Insurance imaze imyaka ine iherekeza irushanwa rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Mushimiyimana Azeem




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)