Icyo u Rwanda rwiteze kuri ‘Raporo ya Muse’ mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside -

webrwanda
0

Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayihakanaga bari bakunze kuba ari abantu bakuru, abenshi baranayigizemo uruhare cyangwa se babifitemo izindi nyungu.

Nyuma y’imyaka 27, ibintu byahinduye isura, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ntigihakanwa n’abakuru gusa, ahubwo usanga inapfobywa cyane n’urubyiruko, ndetse bamwe ugasanga bafitanye isano n’abagize uruhare muri Jenoside.

Uretse urubyiruko rukomoka ku bagize uruhare muri Jenoside, ikibazo cy’ihakana n’ipfobya rya Jenoside kigaragara no muri bamwe mu bayirokotse, hakiyongeraho abashakashatsi, abarimu muri kaminuza, abanyamakuru, abanyepolitiki ndetse n’abandi.

Ibi byose ni ikibazo gikomeye ndetse ni yo mpamvu mu ijambo rifungura icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi “Kimaze kugera ku rwego rukomeye, ku buryo guhindura ingaruka zacyo bizatwara imyaka myinshi”.

Ku munsi wa kabiri w’Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Ishyaka rya FPR-Inkotanyi, ikibazo cy’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyagarutsweho mu buryo bw’umwihariko, aho impande zitandukanye zunguranye ibitekerezo ku cyakorwa mu kugikemura burundu.

Raporo ya Muse ihanzwe amaso mu guhangana n’abahakana Jenoside

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Solina Nyirahabimana, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakoresha ‘Raporo ya Muse’ nk’igikoresho cyo guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Mu bihe biri imbere, [Raporo ya Muse] izatubera igikoresho gikomeye mu kurwanya ibinyoma byakomeje gukwirakwizwa [kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]. Ibikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi biri gukorwa n’igisekuru gishya (urubyiruko). Dukeneye kwifashisha ibikoresho nk’ibi [mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi]”.

Imwe mu ntwaro zikomeye cyane zikoreshwa mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikoranabuhanga. Nk’urubyiruko rwibumbiye mu itsinda rya Jambo asbl, rukunze gukora amahuriro rwifashishije ikoranabuhanga, ndetse rwanongereye umurego mu bikorwa byarwo muri ibi bihe bya Guma mu Rugo, kandi rurushaho gukwirakwiza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ibyo bikajyana n’uko umubare w’abarukurikira ugenda wiyongera.

Nyirahabimana yavuze ko ari ingenzi cyane ko mu bikorwa byo guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hifashishwa ikoranabuhanga.

Yagize ati “Nk’abanyamuryango b’ishyaka, mureke twihe intego. Urugamba rwo kubohora igihugu ruracyakomeje. Ubu uru rugamba ntirukiri urw’amasasu, ahubwo rwahindutse urw’ikoranabuhanga. Abatuka igihugu cyacu ntibakwiye kugenda gutyo gusa ntawe ubavuze. Mureke dukoreshe iyi raporo mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Urubyiruko rukwiye guhagurukira abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Nk’uko benshi mu bagaragara mu bikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari urubyiruko, urw’abazi amateka y’ukuri ku byabereye mu Rwanda mu 1994, barasabwa nabo guhaguruka bagakoresha ibirimo ikoranabuhanga mu kuvuga amateka yabo, ari nako bahashya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko urubyiruko ruzi amateka y’ukuri rudakwiye gutinya guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari rwinshi, kandi rukaba rufite ibyangombwa byose.

Yagize ati “Dukwiye twese guhagurukira rimwe tukarwanira ukuri, tutitaye ku bukomere bw’abo duhanganye nabo. Abahakana Jenoside si benshi, kandi dufite ukuri ku ruhande rwacu, dufite ibikenewe byose [mu kubatsinda], turi benshi kubarusha; none ni ukubera iki tutarwanya izo mvugo [z’abahakana Jenoside]?”

Minisitiri Gatabazi yitanzeho urugero rw’uburyo mu mwaka wa 2008 yemeye gutanga ubuhamya muri Raporo ya Komisiyo ya Mucyo, n’ubwo yatewe ubwoba mu buryo butandukanye.

Yagize ati “Ubwo byatangazwaga ko nari ngiye gutanga ubuhamya imbere ya Komisiyo ya Mucyo, nahamagawe inshuro zirenga 300, abantu bambaza uwo ndiwe ku buryo numva nahangana n’Abafaransa. Nabasubije ko ntari kurwanya uwo ari we wese, ahubwo ko ndi kuvuga ukuri gusa”.

Raporo ’Muse’ ifatwa nk’intwaro yo guhangana na Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe n’Ikigo cy’abanyamategeko Levy Firestone Muse LLP gikorera i Washington DC gukora iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

Iyi raporo y’amapaji asaga 600 yiswe “Jenoside yagaragariraga buri wese: uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi’’. Yerekana ko iki gihugu ntacyo cyakoze ngo gihagarike Jenoside nyamara hari amakuru yerekana ko hacurwaga umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko urubyiruko rukwiye guhagurukira kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakoresha ‘Raporo ya Muse’ mu guhangana n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamaze iminsi ibiri mu Nama yaguye ya Komite Nyobozi yayo

Amafoto: FPR Inkotanyi




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)