Nyuma y'inkuru yavuze ko kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Haruna Niyonzima yifuza gutandukana na Yanga yo muri Tanzania kubera kudakinishwa, uyu mukinnyi yabiteye utwatsi.
Ku munsi w'ejo nibwo ikinyamakuru Global Publishers kibinyujije mu gice bise Spoti Xtra, cyatangaje ko uyu mukinnyi atsihimye ndetse yifuza gutandukana n'iyi kipe kubera ko adahabwa umwanya wo gukina kandi ashoboye.
Iyi nkuru yakomezaga ivuga ko ari nacyo cyatumye atajyana n'abandi ku mukino wa shampiyona iyi kipe ifitanye na Namungo uyu munsi kuko nyuma yo kubona ko atari mu bakinnyi umutoza agomba gukoresha ku mukino wa Simba SC mu Cyumweru gishize yahise asaba uruhushya ndetse akaba ataragaruka ahubwo ngo yamaze kuvuga ko atazagaruka kugeza igihe yijejwe ko agomba guhabwa umanya wo gukina.
Nyuma y'iyi nkuru, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Haruna Niyonzi ma yanyomoje ibivugwa byose muri iyi nkuru aho yavuze ko agifite amasezerano ya Yanga.
Ati'amakuru bavandimwe banjye, abafana banjye n'abakunzi ba Yanga n'umupira w'amaguru muri Tanzania. Ndashaka gukuraho urujijo ko amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru cya Global Publishers ari ibihuha nta kuri na guto kurimo, njye ndacyari umukinnyi w'ikipe yanjye ya Yanga kuko nyifitiye amasezerano, nta baruwa ndandika cyangwa ngo nsabe gutandukana n'ikipe.'
'Ndashaka kubishimangira, abafana bose b'ikipe ya Yanga ntimuhe agaciro ibi bihimbano ahubwo dukomeze duhatane marushanwa adutegereje imbere.'
Haruna Niyonzima mu Kuboza 2020 nibwo yongereye amasezerano nk'umukinnyi wa Yanga, amakuru yavuze ko uyu mukinnyi yongereye amasezerano y'umwaka umwe ni mu gihe hari andi makuru yavuze ko yasinye amezi 6 azarangira mu kwezi gutaha.