Abenshi usanga bakoresha massage iyo bananiwe ndetse abandi bakayikora mu rwego rwo kwishimisha, akenshi nyuma ya sauna cyangwa siporo.
Massage ikozwe neza, ishobora kuba uburyo bwiza bwo kubungabunga ubuzima bwawe no kongera muri rusange imikorere myiza y'umubiri.
Ubusanzwe ifatwa nk'uburyo bwo kuvura no gufasha gukira vuba mu gihe urwaye. Ubushakashatsi bwerekana ko mu gihe ikozwe neza (aha turavuga ikorwa n'ababyigiye kugorora ingingo zitandukanye z'umubiri) igirira akamaro umubiri cyane.
Massage ni iki?
Ubu ni uburyo bwo kwagaza, gukandakanda no kugorora ingingo zitandukanye z'umubiri harimo; imikaya, uruhu, aho amagufa agiye ahurira n'ahandi. Hariho uburyo butandukanye bwo kumasa harimo; ubworoheje cg se hakoreshejwe imbaraga.
Massage ifasha iki umubiri?
Igabanya ububabare mu mikaya n'umugongo; Niba wumva ubabara mu ngingo zitandukanye, ishobora kuba uburyo bwiza bwo gukuraho no kurwanya ububabare, kuko yongera imitemberere myiza y'amaraso igakuraho ububabare. Niba ukunda kubabara umugongo wo hasi, ni umuti mwiza w'ubwo bubabare mu gihe ikozwe neza.
Ituma usinzira neza: Mu gihe ikozwe neza igabanya ibibazo byo gusinzira nabi cg kubura ibitotsi. Ku bantu bakunda kugira ibibazo bitandukanye byo gusinzira, irafasha cyane
Yongera akanyamuneza ikarwanya stress no guhangayika: Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo Touch Research Institute (TRI) bwerekana ko ifasha mu kurwanya stress no guhangayika kuko igabanya umusemburo witwa cortisol; uyu ni umusemburo ubwonko busohora mu gihe ugize ubwoba cg ufite ibibazo byinshi muri wowe ukongera dopamine na serotonin; imisemburo irekurwa iyo umuntu yishimye cg ageze kucyo ashaka
Yongerera imbaraga ubudahangarwa bw'umubiri: Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'abanyamerika Cedars-Sinai medical center bwerekanye ko ikozwe byibuze iminota 45 yongera ubudahangarwa bwawe; yongera imbaraga uturemangingo tw'umweru tw'amaraso (white blood cells) zo kurwanirira umubiri; utu turemangingo tuzwiho kurwanya indwara zose zishobora kwibasira umubiri.
Yongera kumera neza k'uruhu rwawe muri rusange no kugubwa neza: Massage ituma amaraso atembera neza mu mubiri; bityo isuku n'isukura ryayo rigakorwa neza hasohoka imyanda n'ibindi bidakenewe mu maraso, bigatera uruhu rwawe guhumeka no kugubwa neza.
Massage igabanya ububabare: Ku bantu bakunda kugira ububabare mu gice cy'umugongo hasi, kubabara umutwe muri rusange cg uruhande rumwe, uyu ni umuti mwiza.
Ni ibihe bibi bya massage?
Nubwo ifitiye akamaro kenshi umubiri, ariko ikozwe nabi nabwo ishobora kwangiza umubiri, ubusanzwe ntigomba kubabaza cg gutuma umererwa nabi, niba uri kuyikorerwa ukumva ubabara hita ubivuga ako kanya. Ibibazo byinshi biterwa na massage bituruka ku kubabara igihe kinini iyo hari gukoreshwa imbaraga.
Hari abantu batemerewe gukorerwa massage, cyereka iyo wabigiriwemo inama na muganga. Niba ufite kimwe mu bibazo bikurikira banza ubaze muganga mbere yo kugana muri massage;
Ufite ibibazo byerekeranye n'urwungano rw'amaraso, harimo kuva cyane cg se kuvura kw'amaraso kutagenda neza
Ufite ibisebe cg se ubushye ku mubiri
Niba waravunitse cyane amagufa
Ufite izindi ndwara zikomeye zibasira amagufa
Niba ufite ikibazo gitera imitsi yawe kwifunga, ntibashe gutambutsa amaraso neza
Mu gihe utwite cg se urwaye kanseri, ni byiza kubanza kubaza muganga niba ushobora kuyikorerwa.
Src: Umutihealth.com
Source : https://impanuro.rw/2021/05/14/dore-ibyiza-bitandukanye-massage-yafasha-umubiri/