CMA yateguye ku nshuro ya 8 irushanwa rifasha urubyiruko kugana Isoko ry’Imari n’Imigabane -

webrwanda
0

Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani, ritumiwemo abanyeshuri bo muri kaminuza zose zo mu Rwanda, hatitawe ku cyo biga cyangwa umwaka w’amashuri bagezemo. Iri rushanwa rizakorwa mu byiciro bibiri, kimwe kigizwe no kwandika (essay) ikindi kigizwe no kubazwa ibibazo (quiz).

Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri CMA, Magnifique Migisha, yasobanuye ko iri rushanwa rigamije guteza imbere imyumvire y’urubyiruko ku bijyanye no kuzigama no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane bikozwe by’umwihariko n’urubyiruko.

Yagize ati “Iri rushanwa rigamije gufasha abanyeshuri gusobanukirwa byimbitse iby’isoko ry’imari n’imigabane ndetse rinabatoza kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari binyuze mu bikorwa by’iryo soko. Turizera kandi ko by’umwihariko iri rushanwa rizategura urubyiruko mu kuba abashoramari b’isoko ry’imari n’imigabane ndetse no kubona ubumenyi bwabafasha kuza gukora kuri iri soko kandi bakarushaho gusangiza ubumenyi bagenzi babo bose.”

Bica mu zihe nzira kwitabira Capital Market University Challenge?

Kwiyandikisha muri iri rushanwa binyuzwa ku rubuga rwa (investor.cma.rw/cmuc/login/index.php) aho umunyeshuri yuzuza ibisabwa mu rwego rwo kwiyandikisha ndetse akanafungura konti izamufasha kubona ibizabazwa binyuze kuri uru rubuga.

Nyuma y’ibi, umunyeshuri yakira ubutumwa asanga kuri email aba yatanze mu gihe cyo kwiyandikisha, iyo email ikaba ikubiyemo ubundi butumwa akandaho, kugira ngo ya konti yafunguye igire agaciro bityo itangire gukoreshwa.

Ibikorwa byo kwiyandikisha bizarangira ku wa 21 Gicurasi. Muri uyu mwaka, icyiciro cyo kubazwa no kwandikwa byose bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho umuntu ashobora kwifashisha urubuga rwa http://investor.cma.rw ndetse ufite ikibazo cyangwa ukeneye ubundi bufasha, ashobora kubona ibisobanuro yandikiye CMA kuri Twitter, ariyo @CMARwanda ndetse no kuri email: [email protected]

Ku cyiciro cyo kubazwa, kizaba kirimo ibice bitatu, bizakorwa kuva kuwa 25 Gicurasi kugera kuwa 1 Kanema 2021. Icyiciro cya mbere cy’ibazwa kizaba kuwa 25 Gicurasi, icya kabiri kibe kuri 27 Gicurasi mu gihe icya nyuma kizaba ku itariki ya 1 Kamena 2021.

Abazatsinda mu cyiciro cya mbere, nibo bazakora icya kabiri, abatsinze bakomeze no mu cyiciro cya nyuma.

Ku bazakora ku bijyanye no kwandika, bagomba kuba batanze inyandiko zabo bitarenze kuwa 2 Kamena 2021, aho bazandika ku nsanganyamatsiko igira iti “Why should the youth consider saving and investing in the capital market at an early age”. (Impamvu urubyiruko rukwiye kwitoza kwizigamira no gushora imari hakiri kare).

Inyandiko zizatangwa muri iri rushanwa zigomba kuba ari umwimerere kandi zidasanzwe, zitarengeje amagambo 800 kandi zitarimo amagambo yakuwe mu zindi nyandiko zo kuri internet. Uzigana ibyakozwe n’abandi, azajya ahanishwa gukurwa mu irushanwa.

Kuri iki cyiciro, byitezwe ko akanama nkemurampaka kazatangaza abatsinze kuwa 6 Kamena 2021, umuhango wo gutanga ibihembo ukazaba kuwa 8 Kamena 2021 mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abanyeshuri bazatsinda mu byiciro byombi, bazahembwa guhabwa imigabane y’ibigo by’ubucuruzi byashyizwe ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda (RSE), ibyo CMA ivuga ko bigamije gufasha urubyiruko kwizigamira binyuze mu gutunga imigabane, bityo bikaba n’urugero rwiza ku bandi no mu gihe kirambye.

Irushanwa rya Capital Market University Challenge rigiye kuba ku nshuro ya munani
Iri rushanwa rihuza abanyeshuri bo muri kaminuza zose zo mu Rwanda
Abazatsinda iri rushanwa bazahembwa imigabane mu bigo byanditswe ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda
Abanyeshuri bahabwa umwanya bakabaza ibyo badasobanukiwe
Iri rushanwa ririmo icyiciro cy'ibazwa (quiz) n'icyiciro cyo kwandika (essay)
Abanyeshuri bagomba gusubiza ibibazo mu gihe gito
Capital Market University Challenge ni irushanwa rigamije gufasha urubyiruko kumenya imikorere y'isoko ry'imari n'imigabane no kurishoramo imari
Abanyeshuri bageze mu cyiciro cya nyuma bari basanzwe bitabira umunsi w'ibihembo mu ruhame, ariko ubu bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga
Isoko ry'imari n'imigabane ni amahirwe y'ishoramari urubyiruko rukwiye kwitaho cyane
Abakobwa bashishikarizwa gushora imari mu isoko ry'imari n'imigabane
Akanama nkemurampaka kaba kagizwe n'inararibonye mu bikorwa by'isoko ry'imari n'imigabane
Abageze mu cyiciro cya nyuma bafata ifoto y'urwibutso mu irushanwa nk'iri ryari ryabaye mu 2019
Abitabiriye iri rushanwa bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo byabo
Irushanwa ry'uyu mwaka ritanga amahirwe yo kuzagira imigabane y'ishoramari
Abanyeshuri bashoboraga kwitabira iri rushanwa bari mu matsinda

Aya mafoto yafashwe mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 gitangira gukwirakwira




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)