Bukuru Christophe yongeye kugaragaza imyitwarire mibi yirukanwa mu mwiherero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkuko urubuga rwa APR FC dukesha iyi nkuru rwabitangaje,uyu mukinnyi wo hagati mu Ikipe y'Ingabo, APR FC, yagiye arangwa n'imyitwarire mibi akagirwa inama kenshi agakomeza kugorwa no kwikosora, ariyo mpamvu ubuyobozi bwa APR FC bwahisemo kumwirukana mu mwiherero kugira ngo ajye kwitekerezaho.

Umuyobozi wa APR FC Maj Gen MK MUBARAK yibukije Abakinnyi kugaragaza imyitwarire myiza igihe cyose

Iki gikorwa cyabereye imbere y'abakinnyi bagenzi be ndetse na Staff, Umuyobozi wa APR FC aheraho yibutsa abakinnyi basigaye ko basabwa kugaragaza imyitwarire myiza igihe cyose. Yibutsa ko APR FC nk'ikipe y'Ingabo isabwa kuba intangarugero mu yandi ma kipe ndetse no m'umuryango Nyarwanda.

Muri Nzeri umwaka ushize nabwo umukinnyi Bukuru Christophe yarahanwe kubera kwanga kubahiriza amabwiriza y'umutoza Adil Mohamed.

Icyo gihe,Umuvugizi w'ikipe ya APR FC yahamije ko Bukuru Christophe ikipe yamufatiye ibihano kubera kutubahiriza amabwiriza y'umutoza mu gihe cya COVID19.

Ati'Bukuru yahawe igihano kubera kutubahiriza amabwiriza. Abakinnyi bose bahawe imyitozo bazakora mu rugo, bikazagaragara ko wayikoze utanga amashusho, Bukuru rero ntayo yakoze'

'Ubuyobozi bwa APR FC bwabaye bumuhagaritse ariko yasabye imbabazi n'umubyeyi we amusabira imbabazi, hategerejwe icyemezo cy'ubuyobozi.'

Nk'ikipe y'ingabo z'igihugu,APR FC ikunda gufata ibyemezo bikarishye birimo no kwirukana abakinnyi bagaragaje imyitwarire idahwitse aho mu minsi ishize yirukanye Sugira Ernest na Ishimwe Kevin.Bukuru yongeye gukora amakosa nawe ashobora kwirukanwa.

Bukuru Christophe wagiye muri APR FC avuye muri Rayon Sports muri 2019, ni umwe mu bakinnyi ikipe ya APR Fc yagenderagaho muri uyu mwaka w'imikino wa 2019/2020, akaba ari n'umwe mu bakinnyi batanze imipira myinshi yavuyemo ibitego muri shampiyona.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bukuru-christophe-yongeye-kugaragaza-imyitwarire-mibi-yirukanwa-mu-mwiherero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)