Bugesera: Umunyamakuru yatawe muri yombi azira guhohotera umugore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi aribwo uwo munyamakuru yafashwe agafungirwa kuri Station ya RIB iri mu Karere ka Bugesera.

Ni nyuma y'aho ngo afashe imbwa ye akayuriza mu nzu icururizwamo inyama hanyuma ikazirya.

Umugore ugenzura ubwo bucuruzi ngo yamubajije impamvu ari kumwangiriza, maze undi aramusingira amukanda amabere.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye, ko ibizarivamo bizamenyeshwa abanyarwanda.

Hari amakuru avuga ko uwo mugabo ibyo bikorwa ashobora kuba yabikoreshejwe n'ubusinzi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-umunyamakuru-yatawe-muri-yombi-azira-guhohotera-umugore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)