Perezida Kagame yatsindiye igihembo cy'Umuyobozi w'Indashyikirwa muri Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'amatora yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Perezida Kagame yari ku rutonde rw'abayobozi b'Abanyafurika bagombaga gutoranywamo abahize abandi mu kugaragaza umwihariko mu buyobozi mu mwaka wa 2020.

Mu cyiciro cy'Umunyafurika w'Umwaka, Perezida Kagame yahatanaga na Perezida wa Ghana Nana Akufo-addo, Umushoramari akaba nyiri ikigo BUA Group cyo muri Nigeria Abdulsamad Rabiu na Nana Kwame Bediako Umuyobozi w'Ikigo Kwarleyz Group cyo muri Ghana wamenyekanye cyane nka 'Freedom Jacob Caesar'.

African IMPACT Magazine yatangaje ko Perezida Kagame yatsinze muri icyo cyiciro cy'Umunyafurika w'Umwaka, mu gihe Umuyobozi w'Umuryango Mpuzamahanga w'Ubucuruzi (WTO)Dr. Ngozi Okonjo Iweala yagizwe Umuyobozi w'Umunyafurika w'Umwaka w'umugore .

Mu bandi batsindiye ibihembo harimo Folorunso Alakija wahawe igihembo cy'Umunyenganda w'Umwaka, n'abandi Banyafurika 10 begukanye ibihembo mu byiciro bitandukanye.

Amatora yakorewe ku rubuga rwa murandasi no kuri e-mail abahatanaga bakaba baratoranyijwe mu Burengerazuba bw'Afurika, mu Burasirazuba no hagati. Nyuma yo gushyira hanze urutonde rw'abatowe muri Mata uyu mwaka, haririwe amajwi y'abasaga 500,000.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame n'abatsindiye ibihembo bose bazambikwa imidali y'ishimwe tariki ya 4 Nyakanga 2021, mu muhango ngarukamwaka uzabera i Accra ukazitabirwa n'abanyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w'Afurika.

Abanyarwanda n'Abanyafurika benshi bakomeje kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame bagaragaza ko nta washidikanya ko igihembo agikwiriye, cyane ko ari mu Banyapolitiki baharanira ubumwe n'iterambere ry'Afurika batizigama.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi b'intangarugero bagaragaje ubwitange by'umwihariko mu mwaka wa 2020, waranzwemo n'ibihe bigoye byo guhangana n'icyorezo cya COVID-19 ndetse n'ingaruka cyagize ku buzima, ubukungu n'iterambere ry'Afurika muri rusange.

Yakunze cyane kugaragara mu bikorwa bishakira umuti ibibazo byugarije Afurika no muri ibyo bihe bigoye kugeza ubu, aho akomeje gufatanya n'abandi bayobozi ndetse n'abafatanyabikorwa mu guharanira ko Afurika na yo yakwikorera inkingo z'icyo cyorezo.

U Rwanda rwatangiye gukorana n'abafatanyabikorwa ngo harebwe uko izo nkingo zatangira gukorerwa bwa mbere muri Afurika, ikaba ari intambwe yitezweho kugabanya ibyago byo guhora inyuma ku murongo w'abategereje guhabwa inkingo.

By'umwihariko mu mwaka ushize, u Rwanda rwakoze ibikorwa byinshi by'intangarugero mu rugamba rwo guhangana na COVID-19 kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Rukomeke kuza mu bihugu bike ku Isi byagragaje umwihariko mu guhangana na COVID-19, gutanga urugero rwiza muri Afurika mu guhangana n'icyo cyorezo, no gushyiraho ingamba zigamije kwikura mu ngaruka cyagize mu nzego zirimo n'urw'ubukungu.

African Impact Leadership ni igihembo gikomeje gushyirwamo imbaraga mu gutegurirwa kuzaba kimwe mu bihembo bikomeye ku Isi bihabwa Abanyafurika bashimirwa uruhare bagira mu mpinduka zikenewe ku Mugabane wabo,a haba mu rwego rwa Politiki n'urw'ubukungu.

Source: IMVAHO NSHYA



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yatsindiye-igihembo-cy-umuyobozi-w-indashyikirwa-muri-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)