BREAKING: Marina yasabye imbabazi asubira mur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ry'iki Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021, Bad Rama Umuyobozi wa The Mane uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram ari kumwe na Marina, avuga ko yongeye kumuha ikaze muri The Mane nyuma y'igihe avuze ko ayivuyemo.

Bad Rama yavuze ko Marina ahugiye mu gutunganya indirimbo ye nshya agiye gusohora mu minsi iri imbere. Ko Marina yamaze gusaba imbabazi ku bw'amakosa yakoze.

Bad Rama asubiramo amagambo yabwiwe na Marina agira ati 'Mumbarire! nanjye ndi umuntu ku makosa nakoze ababaza abo nkunda, ati 'Ndagarutse kandi ngarukanye urukundo n'umuhate mu kazi. Mumbarire.' Bad Rama ati "Warenzaho iki ubaye wowe  uri The Mane umwana akosheje akagaruka akagusaba imbabazi z'ibyo yakoze?"

Uyu mugabo yavuze ko nk'umubyeyi nta kindi yari gukora 'uretse guha imbabazi Marina'. Ati 'Imbabazi nazitanze, Marina ari mu muryango wa The Mane ahamaze iminsi, ari muri studio atunganya indirimbo.'

Bad Rama yasabye abafana ba The Mane 'kumushyigikira' bagakomeza urugendo rushya batangiye. Yashimye itangazamakuru n'abandi bafite aho bahurira n'umuziki Nyarwanda 'bakomeza kudushyigikira mu kazi dukora'.

Ntiyiburira! Bad Rama yanenze abavuga ibidahari 'batuvangira bashaka gusenya ibyo batubatse ariko Imana ikabaturinda'.

Tariki 28 Mata 2021, ni bwo Marina yasohoye itangazo rigenewe Abanyamakuru avuga ko atakiri umuhanzi wa The Mane. Ntiyavuze impamvu zatumye ava muri The Mane 'ariko zishingiye ku iterambere ry'umuziki we'. Yasezeye akurikira umuhanzikazi Queen Cha ndetse na Aristide Gahunzire wari umujyanama wa The Mane.

Marina yinjiye muri The Mane mu 2018 asinya kontaro y'imyaka 10. Bamufashe afite indirimbo imwe gusa, bamwubakira izina mu buryo bukomeye kugeza ku bitaramo bitabarika yaririmbyemo, abahanzi bakomeye bakoranye n'ibindi.

Mu kiganiro Ally Soudy On Air cyo ku wa 01 Gicurasi 2021, Bad Rama yavuze ko yatunguwe bikomeye n'isezera rya Marina muri The Mane, mu gihe Queen Cha we bari bamaze igihe babiganiriyeho.


Bad Rama yatangaje ko yahaye imbabazi Marina wari umaze ukwezi n'iminsi abiri amusezeyeho



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106110/breaking-news-marina-yasabye-imbabazi-asubira-muri-the-mane-106110.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)