Bimwe mu byaranze impera z'icyumweru muri siporo mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru gishize mu Rwanda hari habaye ibikorwa abitandukanye aby'imikino, nk'aho Tour du Rwanda yasojwe yegukanywe n'umunya-Espagne.

Ibikorwa by'imikino byabaye ni byinshi ariko muri iyi nkuru turagaruka muri bimwe byavuzwe cyane.

Shampiyona yasize hasojwe imikino ibanza y'amatsinda, amakipe amwe ikirenge kiri muri 1/4

Icyumweru gishize cyasize imikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2020-2021, hasojwe imikino ibanza y'amatsinda.

Aya matsinda ya shampiyona uko ari 4, yasize amakipe amwe yatangiye kwizera ko ashobora kugera muri 1/4.

Mu itsinda A, APR FC yasoje iyoboye itsinda n'amanota 9, ni nyuma yo gustinda imikino yayo uko ari 3, iyi kipe ifite amahirwe menshi yo kugera muri 1/4. Ikurikiwe na Gorilla ifite amanota 6, Bugesera FC na AS Muhanga zifite ubusa.

Mu itsinda B imikino ibanza yarangiye Rayon Sports iyoboye itsinda n'amanota 6, Rutsiro na Gasogi United zifite amanota 4, Kiyovu Sports ikagira 3.

Mu itsinda C, ryasojwe ikipe ya AS Kigali yarisoje isa n'iyageze muri 1/4 nyuma yo gustinda imikino yayo ibanza yose aho ifite amanota 9, Police FC ifite 6, Musanze FC ikagira 3 mu gihe Etincelles FC ifite ubusa.

Mu itsinda D ryarangiye Espoir FC iyoboye n'amanota 6, Sunrise FC na Marines FC zikagira 4 mu gihe Mukura VS ifite 2.

APR FC ikirenge kimwe cyameze kugera muri 1/4 cya shampiyona

Imikino ibanza ya shampiyona yasize Tchababala ayaboye abatsinze ibitego byinshi

Rutahizamu wa AS Kigali, Shabani Hussein Tchababala ni we wasoje imikino ibanza ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite 5.

Ibi bitego harimo ibitego 2 yatsinze Musanze FC, ibitego 2 yatsinze Etincelles FC ndetse n'icyo yatsinze Police FC. Uyu musore akurikiwe na rutahizamu wa Gorilla FC, Nshimiyimana Tharcisse ufite ibitego 3, Saba Robert wa Kiyovu Sports ufite 3 na Saddick wa Espoir FC nawe ufite 3.

Tchababala ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi

Byiringiro Lague yerekeje mu Busuwisi

Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yerekeje mu gihugu cy'u Busuwisi gukora igeragezwa mu ikipe ya FC Zürich.

Uyu rutahizamu yerekeje muri iki gihugu ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 8 Gicurasi, biteganyijwe ko azamara iminsi 10 muri iki gihugu.

Byiringiro Lague yerekeje mu Busuwisi

Kiyovu Sports yirukanye umutoza inahagarika Babuwa Samson

Imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu cyumweru gishize, ni iyirukanwa ry'umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier.

Nyuma yo gutsindwa umukino ubanza wa shampiyona na Rutsiro FC, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza mukuru. Uyu mutoza yashinje ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kwivanga mu kazi ke.

Muri icyo cyumweru nibwo iyi kipe yahagaritse rutahizamu Babuwa Samson nyuma yo gutangaza ko muri iyi kipe harimo ikoreshwa ry'amarozi ari nayo mpamvu atakinnye umukino wa Rutsiro FC.

Karekezi Olivier yirukanywe muri Kiyovu Sports

Tour du Rwanda 2021 yegukanywe n'umunya-Espagne

Ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021 nibwo hasojwe isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda rya Tour du Rwanda.

Kuri iyi nshuro ryabaga ku nshuro ya 13 ribaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya 3 riri ku rwego rwa 2.1.

Iri siganwa ryaje gusozwa ryegukanywe na Rodriguez Martin Christian, Umunya-Espagne ukinira ikipe ya Total Direct Energie.

Rodriguez Martin ni we wegukanye Tour du Rwanda 2021

Komite Olempike yabonye umuyobozi mushya

Ku wa Gatandatu tariki ya 8 nibwo habaye amatora ya Komite Olempike y'u Rwanda, ni nyuma y'iyegura rya Ambasaderi Munyabagisha Valens.

Uwayo Theogene wari umaze imyaka 12 ari perezida wa federasiyo ya Karate ni we watorewe kuyobora Komite Olempike mu gihe cy'imyaka 4 iri imbere.

Uwayo Theogene, impera z'icyumweru zasize atorewe kuyobora Komite Olempike y'u Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bimwe-mu-byaranze-impera-z-icyumweru-muri-siporo-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)