Ba maso kandi usenge #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.' Matayo26: 41

Tekereza, umenye ko urugo rwawe rugoswe n'abagizi ba nabi, kandi ko akanya ako ariko kose bashobora guca urugi bakagusangamo imbere. Wumva utarushaho kuba maso, ukarinda umuryango? Ese wakora iki, kubw'impamvu runaka udashoboye kuba maso no kwirinda, ese ntiwakora ibishoboka byose undi muntu wo mu rugo akabyuka, akaba maso kubera icyo kibazo?

Muri uriya murongo twabonye, tugomba kumenya igikomye cyose, tukaba maso tukitondo cyane, tukita ku kantu kose, tukiyongeramo imbaraga, tukirinda kandi tugasenga.

Nk'abakristo, tugomba kumenya igikomye cyose, tukaba muri uwo mwanya tukirinda. Hanyuma byaba ngombwa, tukaba twiteguye gufata intwaro tugahangana n'igitero cy'umwanzi.

Iyi nyigisho twayikuye mu gitabo kitwa 'Help me- I am discouraged!', cya Joyce Meyer, cyahinduwe mu Kinyarwanda gihabwa inyito ' Tuvuge tutaziguye ku gucika intege'

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ba-maso-kandi-usenge.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)