AS Kigali na Police FC zatangiye neza mu matsinda, Kiyovu Sports iratungurwa(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ku munsi wa mbere w'imikino ibanza y'amatsinda ya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w'imikino wa 2021, Police FC na AS Kigali zitwaye neza mu itsinda C mu gihe Kiyovu Sports yatunguwe na Rutsiro FC mu itsinda B, igatsindirwa i Rubavu na Rutsiro FC ibitego 2-1.

Umukino wahuje Police FC na Etincelles kuri Stade Amahoro warangiye ikipe y'igipolisi cy'u Rwanda inyagiye Etincelles ibitego 5-1 biyiha kuyobora itsinda ibarizwamo rya gatatu.

Ni umukino watangiranye imbaraga zidasanzwe ku mbande zombi, icyakoze ku munota wa gatatu gusa ikipe ya Etincelles yahise ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Djibril Hassan nyuma yo guhererekanya neza kwa bagenzi be.

Police FC yakomeje gusatira izamu ngo igerageze kureba ko yakwishyura iki gitego yatsinzwe hakiri kare cyane dore ko ku munota wa 14 yagerageje uburyo ku mupira wari uvuye muri koruneri, ariko ntibyayihira.

Etincelles yakomeje gukina isa n'iyifitiye icyizere cyane ko yari yamaze kubona igitego ndetse inagaragaza umukino wo ku rwego rwo hejuru bitandukanye n'uko abantu bari bayiteze.

Igitego cyo kwishyura cyatsinzwe ku munota wa 29 na Iyabivuze Osée, nyuma y'uko umunyezamu wa Etincelles, Nduwayo Danny Barthez, yagonganye na mugenzi we kubera kudahuza mu gihe we yari asohotse ashaka gukuraho umupira.

Police FC yatangiranye impinduka zikomeye mu gice cya kabiri kugira ngo irebe uko yabona intsinzi; Nduwayo Valeur asimbura Sibomana Patrick Pappy utigeze ugira byinshi akora mu gice cya mbere cy'umukino.

Umutoza wa Police FC, Harigingo Francis, yashatse gukina umukino usatira cyane bituma akura mu kibuga Munyakazi Yussuf wari wamaze kugaragaza umunaniro, hinjira Ntwari Evode kugira ngo akomeze gufasha abakinnyi barimo Nshuti Dominique Savio, Iyabivuze Osée na Mico Justin.

Ikipe ya Police yagarutse ifite imbaraga nyinshi ngo irebe ko yaza kubona igitego ariko uburyo bubiri yabonye ntibwayihira, umupira watewe na Iradukunda Eric ukubita umutambiko w'izamu.

Ntwari Evode wari winjiye asimbura, ku munota wa 70 w'umukino yabonye izamu ku gitego yinjijwe ku mupira yahawe na Savio Nshuti Dominique.

Umutoza wa Police Fc yakomeje kunyoterwa no gushimangira intsinzi maze akuramo Mico Justin yinjiza Ndayishimiye Antoine Dominique. Nyuma y'amasegonda make, Ntwari Evode yafashe icyemezo ari nko muri metero 27 uvuye ku izamu, atsinda igitego cyiza cyane.

Habura iminota mike ngo umukino urangire, Police FC yakoze izindi mpinduka, Harerimana Obed na Ntirushwa Aimé binjira mu kibuga. Byatanze umusaruro kuko ku munota wa 89, Ntirushwa yatsinze igitego cya kane mu gihe Harerimana Obedi yemeje ko impinduka Haringingo Francis yakoze mu minota ya nyuma zari zikenewe atsinda igitego cya gatanu.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye AS Kigali inyagiriye Musanze FC iwayo ibitego 4-2 birimo bibiri byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri.

Mu itsinda B habaye umukino umwe, Rutsiro FC itsindira Kiyovu Sports i Rubavu ibitego 2-1 mu gihe ku Cyumweru, Rayon Sports izakina na Gasogi United kuri Stade Amahoro.

Mu itsinda D, Mukura Victory Sports yanganyije na Sunrise FC igitego 1-1 naho Marines FC itsindirwa mu rugo na Espoir FC igitego 1-0.

Ku Cyumweru, APR FC iri mu itsinda A, izakira Gorilla FC kuri Stade Huye mu mukino izanahererwaho igikombe cya Shampiyona ya 2019/20 itaboneye igihe kubera icyorezo cya COVID-19.

Undi mukino wo muri iri tsinda wagombaga guhuza AS Muhanga na Bugesera FC, wasubitswe kuko iyi kipe yo mu Majyepfo yarwaje COVID-19 abakinnyi 10.

AS Kigali yatsindiye Musanze FC iwayo mu mukino ubanza wo mu itsinda C

Shabani Hussein 'Tchabalala' yatsindiye AS Kigali igitego cya mbere

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/as-kigali-na-police-fc-zatangiye-neza-mu-matsinda-kiyovu-sports-iratungurwaamafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)