Ambasade ya China yahaye Imbuto Foundation inkunga y'ibikoresho byo kwirinda COVID bya Miliyoni 53Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkunga yakiriwe kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gicurasi 2021, igizwe n'ibikoresho binyuranye birimo Udupfukamunwa, ibikoresho bipima umuriro, umuti usukura intoki ndetse na telephone zigezweho zizifashishwa n'abajyanama b'Ubuzima.

Iyo nkunga yatanzwe mu rwego rwo gukomeza gushyigikira u Rwanda n'Umuryango Imbuto Foundation by'umwihariko, mu rugamba rwo gukumira no guhangana n'icyo cyorezo cyugrije Isi yose.

Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation buhamya ko ibyo bikoresho bizifashishwa n'amagana y'Abajyanama b'Ubuzima ndetse n'imiryango itishoboye, cyane cyane mu bice by'icyaro, akaba ari inkunga yishimiwe kuko yunganira gahunda y'uwo muryango mu gushyigikira imbaraga Leta ishyira mu guhangana na COVID-19.

Umuhango wo gutanga ibyo bikoresho wabereye ku cyicaro Gikuru cy'Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, i Kigali.

Umujyanama w'Ambasade mu bya Politiki Xing Yuchun, yashyikirije ibyo bikoresho Radegonde Ndejuru, Umujyanama Mukuru wa Madamu Jeannette Kagame akaba n'umwe mu bagize Inam y'Ubuyobozi ya Imbuto Foundation wari kumwe n'Umuyobozi w'uwo Muryango, Sandrine Umutoni.

Madamu Radegonde yashimye ubufatanye bw'igihe kirekire bukomeje kurangwa hagati ya Imbuto Foundation n'Ambasade y'u Bushinwa guhera mu mwaka wa 2012.

Uretse ibyo bikoresho by'ubwirinzi, iyo Ambasade yanagize uruhare mu iyubakwa ry'ikibuga gifasha abana kwidagadura mu Ishuri ribanza rya Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ndetse buri mwaka kuva mu 2012 inaha buruse zo kujya kuminuriza mu Bushinwa abanyeshuri b'Abanyarwanda barangije ayisumbuye.

Xing Yuchun yashimiye Umuryango Imbuto Foundation ku bikorwa by'indashyikirwa wagezeho mu myaka 20 umaze ushinzwe, ashimangira ko ari ibyiza bigeretse ku bindi kuko uyu mwaka ari na wo wizihizwamo Yubile y'imyaka 50 ishize u Rwanda n'u Bushinwa bitangiye umubano mu bya Dipolomasi.

Yongeyeho kandi ko u Bushinwa bwiyemeje gufatanya n'u Rwanda urugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19 mu Gihugu binyuze muri Ambasade.

Yagize ati : 'Muri iki gihe cy'icyorezo, Ambasade y'u Bushinwa yifuza kwagura umubano ishyigikira Abanyarwanda mu rugamba rwo guhashya COVID-19. Twizera ko ibikoresho twatanze uyu munsi bizatanga ubwirinzi ku Bajyanama b'Ubuzima ndetse bikanafasha mu kwigisha abantu ku bijyanye n'iki cyorezo.'

Imbuto Foundation ni umwe mu miryango ikomeje gufatanya n'izindi nzego mu rugamba rwo guhangana n'ikwirakwizwa ry'icyorezo cya COVID-19.

By'umwihariko, uwo Muryango wagize uruhare mu gukusanya inkunga y'amadolari y'Amerika 100,000 (amafaraga y'u Rwanda akabakaba miliyoni) yifashishijwe mu kugura imashini nshya zo gupima icyo cyorezo mu rwego rwo kongera ubushobozi bw'Igihugu mu bijyanye no gusuzuma abaturage.

Imbuto Foundation kandi yanafashije gutambutsa ubutumwa ku maradiyo, hagamijwe gufasha urubyiruko n'ababyeyi kumenyera zimwe mu ngamba zashyiriweho kwirinda COVID-19, gushishikariza ababyeyi kurera neza no guharanira amagara mazima.

Uwo Muryango kandi urangajwe imbere no gukomeza gushyigikira gahunda za Leta y'u Rwanda zigamije kurinda Abajyanama b'Ubuzima kuko inshingano zabo zirushaho kwiyongera, aho kuri ubu bari ku ruhembe rw'imbere mu guhangana na COVID-19.

Nanone kandi Imbuto Foundation irimo gutegura uburyo bwo gufasha abanyeshuri by'umwihariko bavuka mu miryango ikennye, kubona ubumenyi bubafasha mu buzima busanzwe no ku ishuri binyuze kuri radiyo.

Hanyuma, Imbuto Foundation yiyemeje kugurita telefoni zigezweho nibura imiryango 300 muri gahunda ya 'Connect Rwanda' igamije ko buri muryango mu Gihugu waba utunze 'Smart Phone', by'umwihariko muri ibi bihebigoye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ambasade-ya-China-yahaye-Imbuto-Foundation-inkunga-y-ibikoresho-byo-kwirinda-COVID-bya-Miliyoni-53Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)