Jado Castar uzwi cyane mu Itangazamakuru ari mu biyamamariza imyanya muri Federasiyo ya Volleyball #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bagirishya cyangwa Jado Castar ari kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida wa Kabiri muri Komite Nyobozi y'iri shyirahamwe, akaba ari we mukandida wenyine kuri uyu mwanya.

Mu bandi bakandida bazwi mu Rwanda, harimo Nzabimana Eric uzwi nka Mashine wanyuze mu makipe arimo iya Kaminuza y'u Rwanda na KVC ari na yo yamutanzemo umukandida ku mwanya wa Vis Perezida wa Mbere.

Muri komite nyobozi kandi, ku mwanya wa Perezida, harimo abakandida babiri ari bo Ngarambe Raphael wahawe icyangombwa na Petit Seminare Virgo Fidelis ndetse na Dr Kabera Callixte wahawe icyangombwa na UTB.

Karekezi Leandre wari usanzwe ari Perezida wa Komite Nyobozi we noneho ubu ari kwiyamamariza kuba Perezida w'Inteko rusange akaba ahatanye na Zawadi Geoffrey.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Jado-Castar-uzwi-cyane-mu-Itangazamakuru-ari-mu-biyamamariza-imyanya-muri-Federasiyo-ya-Volleyball

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)