Abanyarwanda bane bagiye gusoza amasomo mu ishuri rya gisirikare muri Amerika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Missouri Militaly Academy ni ishuri ryigenga ryo ku rwego rw'ayisumbuye muri Amerika ryashinzwe mu 1889 rikaba riherereye mu mujyi wa Mexico, ryakira abana b'intyoza b'abahungu gusa kandi bakiga bacumbikiwe.

Abarangije amasomo muri iri shuri batsinze ku kigero cyo hejuru (Distinction) nk'uko byagenwe n'urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe umutekano, boherezwa kwiga mu mashuri ya gisirikare akomeye nka 'U.S. Military Academy', 'Naval Academy,' 'Air Force Academy', na 'Coast Guard Academy.'

Mu butumwa iri shuri ryatangaje rubinyujije kuri Twitter, buvuga ko mu biteguye gukora 'Graduation' harimo Abanyarwanda bane aribo Cadet Bruno Migaruka Kuzwayezu, witegura kwinjira muri kaminuza yitwa Embry-Riddle Aeronautical University na Cadet Kenny Kazoora uzajya muri Lincoln University.

Hari kandi Cadet Edwin Kagame uzakurikirana amasomo muri Lincoln University na Cadet Fred Bryan Intwali witeguye kujya muri Kennesaw State University.

Abandi banyeshuri bazarangiza amasomo muri iyi shuri biganjemo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Georgia, Texas. Hari kandi bo mu bihugu nka Mexique, Mongolia na Thailand.

Missouri Military Academy yashinzwe mu 1889 ku butegetsi bwa Guverineri wa Missouri witwaga Charles Hardin. Inyubako zaryo za mbere zangijwe n'inkongi mu 1896 maze mu 1900 ryongera gusanwa bigizwemo uruhare n'ishyirahamwe ry'abacuruzi muri Mexico.

Cadet Fred Bryan Intwali witeguye gukomereza amasomo muri Kennesaw State University
Cadet Kenny Kazoora uzakomereza muri Lincoln University
Cadet Edwin Kagame uzakomereza amasomo muri Lincoln University
Cadet Bruno Migaruka Kuzwayezu aritegura kwinjira muri kaminuza yitwa Embry-Riddle Aeronautical University



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bane-basoje-amasomo-mu-ishuri-rya-gisirikare-muri-amerika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)