Abantu benshi baguye mu kantu babonye ifoto ya Papa Sava yasezeranye na Mama Sava. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu batandukanye batangajwe n'ifoto ikomeje gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga igaragaza Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava ,yasezeranye imbere y'amategeko na Umunyana Annalisa bakinana muri filime yitwa Mama Sava.

Ni nyuma y'igitutu uyu mukinnyi ukomeye cyane ahora ashyirwaho bitewe n'imyaka y'ubukure agezemo abenshi bibaza igihe azakorera ubukwe bikabayobera.Igitangaje kuri uyu mugabo kandi nuko atigeze avugwa mu rukundo ndetse na nizi saaha akaba ataratangaza umukunzi we.

Hibazwa niba afite gahunda yo kurongora bikayoberana, gusa bamwe mu bafana be, bemeza ko wenda impamvu atabikora hutihuti ari uko yaba afite igihe yabiteganyirije.

Iyi foto igaragaza uyu mugabo yasezeranye mu mategeko yatangaje abatari bake bamukunda ndetse byabaye akarusho ubwo yariho asezerana n'uwo basanzwe bakinana filime (Mama sava).

Abantu bakomeje kwibaza niba ko ari ibya nyabyo cyangwa ko ari byabindi by'ikoranabuhanga (photoshop )byo guhindura amafoto y'abantu.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/abantu-benshi-baguye-mu-kantu-babonye-ifoto-ya-papa-sava-yasezeranye-na-mama-sava/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)