Abakunzi b’amagare basabwe gukurikirana Tour du Rwanda bibuka kwirinda COVID-19 -

webrwanda
0

Guhera kuri uyu wa 2 Mata mu Rwanda haratangira kubera irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu, rikazarangira ku wa 9 Gicurasi 2021, ni urushanwa ryajemo impinduka ahanini bitewe n’ibihe by’icyorezo cya COVID-19 igihugu n’Isi yose birimo.

Ni irushanwa rigiye kuba mu gihe mu Rwanda hakigaragara umubare munini w’abandura Coronavirus nk’aho ku wa 2 Gicurasi handuye abantu 109, byatumye haboneka abantu 1545 bakirwaye barimo babiri barembye.

Mu rwego rwo kugira ngo iri rushanwa ritaba icyuho cyo kwiyongera ku bwandu bwa COVID-19, Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yasabye Abanyarwanda kwitwararika.

Iti “Tuributsa abafana ndetse n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare ko Coronavirus igihari, ko kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda bigikomeje cyane cyane aho abasiganwa bazaca hose ndetse n’aho isiganwa rizajya rirangirira.”

Yakomeje isaba abazaba bari ku muhanda bakurikiranye Tour du Rwanda kubahiriza amabwiriza bazahabwa.

Iti “Tuboneyeho gusaba abazaba bari ku mihanda bakurikirana isiganwa gukurikiza amabwiriza bazajya bahabwa n’abapolisi no kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka nko kwegera cyane inkengero z’umuhanda cyangwa kujyana abana no kubasiga bonyine hafi y’umuhanda.”

Impinduka mu ikoreshwa ry’imihanda

Uretse gusaba abantu gukomera ku ngamba zo kwirinda Covid-19 mu gihe Tour du Rwanda, Polisi yatangaje ko mu gihe iri rushanwa rizaba riri kuba hari impinduka zizarangwa mu ikoreshwa ry’imihanda.

By’umwihariko kuri uyu wa 2 Mata 2021 ubwo abasiganwa baraba bahaguruka mu Mujyi wa Kigali berekeza I Rwamagana biteganyijwe ko uyu muhanda uraba ufunze.

Uyu muhanda ni uva Kigali Arena - Le Printemps - KIE - Kwa Rwahama - Umushumba Mwiza – La Parisse - Kuri 12 - Murindi - Inyange industry - Masaka Hospital – Kabuga - Nyagasambu - Rwamagana Poids Lourd - Sitasiyo SP - Dereva Hotel.

Biteganyijwe ko uyu muhanda uraba ufunze guhera saa Yine za mu gitondo kugeza saa Sita na mirongo ine n’itanu.

Ni ku nshuro ya 13 Tour du Rwanda igiye kuba kuva ibaye irushanwa riri ku rwego mpuzamahanga, ikaba ni inshuro ya kabiri igiye kuba iri ku rwego rwa 2,1.

Abakunzi b’amagare basabwe gukurikirana Tour du Rwanda bibuka kwirinda COVID-19. Aha abapolisi baherekeza abakinnyi bari biteguye.



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)