Uwahoze ari umukunzi wa Neymar arimo guhigisha uruhindu umugabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwahoze ari umukunzi wa Neymar Jr witwa Katerina Safarova yashyize ku mbuga nkoranyambaga itangazo ko yifuza umukunzi ndetse anajya no ku mbuga babashakiraho.

Uyu mukobwa ukundwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga yatangarije kuri TV imwe y'iwabo mu Burusiya ko yifuza umukunzi ndetse ayemerera ko yanageze ku rubuga rwa Tinder rufasha abantu kubona abakunzi.

Katerina w'imyaka 23,yaciye ibintu hirya no hino ubwo yavugwaga mu rukundo na Neymar Jr gusa bombi bavuze ko ari inshuti gusa.

Uyu mukobwa yagiye yitabira amasabukuru ya Neymar Jr ndetse hari nubwo yajyaga ku bibuga kumureba.

Uyu mukobwa yemeje ko yinjiye mu kiganiro gica kuri TV aho abakobwa 15 bahatanira umusore umwe bamugaragariza urukundo hanyuma akaza guhitamo uwamunejeje cyane.

Uyu mukobwa akomeje guhangayikishwa no kubona umukunzi mushya cyane ko umubano we na Neymar Jr wahagaze.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/uwahoze-ari-umukunzi-wa-neymar-arimo-guhigisha-uruhindu-umugabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)