Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Mata 2021,habonetse abarwayi bashya 76 ba COVID-19 mu Rwanda mu gihe hakize 74. Abamaze gukira babaye 20,472 bangana na 92% by'abamaze gutahurwa.
Uyu munsi hapfuye umugore w'imyaka 64 w'i Kigali wujuje umubare w'abantu 311 bamaze guhitanwa n'iki cyorezo. Abakirwaye ni 1,460 barimo batandatu barembye.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 no muri ibi bihe bya Pasika.
Ibi CP John Bosco Kabera, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021, ubwo Polisi y'u Rwanda yerekanaga abaturage 43, bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bari gusengera mu rugo rw'umuturage ruherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.
CP John Bosco Kabera yasabye Abanyarwanda kwizihiza Pasika birinda COVID-19.
Ati 'Icyo twabasaba ni ukugira ngo bizihize Pasika birinda COVID-19 kubera ko Pasika ni agahoraho, hari Pasika nyinshi zabayeho, nyinshi tutabara umubare wazo abaturarwanda barabizi cyangwa se n'Abakirisitu barabizi.'
Yakomeje agaragaza ko hari Pasika nyinshi zizabaho ndetse zitazwi umubare ku buryo ntawe ukwiye kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ngo ari kwizihiza uyu munsi mukuru.
Ati 'Hari pasika nyinshi zizaza, zizabaho ntabwo tuzi umubare wazo, ntabwo ari ukuvuga ko Pasika cyangwa indi minsi mikuru ijyanye nayo n'andi masengesho ajyanye nayo uyu mwaka nurangira adakozwe neza bizaba birangiriye aha, k'uwariwe wese ku mukirisitu cyangwa ujya gusenga, umwaka utaha icyorezo twagitsinze cyangwa se n'undi utaha ukurikira undi utaha abantu bashobora kuzizihiza Pasika neza.'