Uko abahuye n’ihungabana bazafashwa muri iki gihe cyo kwibuka -

webrwanda
0

Tariki 7 Mata, u Rwanda rwatangiye urugendo rw’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni iminsi itorohera na gato abarokotse Jenoside aribyo bituma bamwe muri bo bahura n’ikibazo cy’ihungabana.

RBC ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje uko abahuye n’ikibazo cy’ihungabana bazafashwa, aho bazitabwaho n’abaganga babihuguriwe, abaganga basanzwe bavura indwara zo mu mutwe ndetse n’abajyanama b’ubuzima hirya no hino mu gihugu.

Yatangaje ko abajyanama b’ubuzima ku bufatanye n’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, bazaha ubufasha abagize ihungabana mu ngo zabo, mu cyo RBC yise urwego rwa mbere.

RBC kandi yavuze ko mu gihe uwahuye n’ihungabana adakize, abamureberera bahamagara umurongo utishyurwa wa 114. Aba bazajya boherezwa ku bitaro by’Akarere bafashwe n’abaganga babihuguriwe, abaforomo bita ku ndwara zo mu mutwe ndetse n’abahanga mu mitekerereze ya muntu. Abo babarizwa mu rwego rwa kabiri.

Abo mu rwego rwa Gatatu, ni abavuriwe ku bitaro by’Akarere ariko bagakomeza kuremba. Aba bazajya bajyanwa ku bitaro by’icyitegererezo bibaho abaganga bavura indwara zo mu mutwe, abaforomo babitaho ndetse n’abahanga mu mitekerereze ya muntu.

Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26, IBUKA yagaragaje ko habonetse abantu 1.412 bagaragaweho ibikorwa by’ihungabana. Muri bo 919 [ni ukuvuga 65%] bafashirijwe mu ngo hifashishijwe telefone naho 192 [bangana na 14%], bajyanywe kwa muganga cyangwa mu bigo nderabuzima, gusa muri bo uwamazeyo igihe kinini ni amasaha 24.

Abandi 297 [bangana na 21%] bajyanywe ku bitaro bikuru naho abandi bane bajyanywe mu bitaro byihariye byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe. Aba ariko ni abari basanzwe bafite ibibazo byo mu mutwe by’igihe kirekire gusa ngo bari basanzwe bafata imiti ndetse barafashijwe.

IBUKA yagaragaje ko mu 2019, habonetse abantu 3.656 bahuye n’ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije mu bihe byo kwibuka.

Muri abo abagera ku 3.087 bahawe ubufasha bwihuse basanzwe aho bari mu gihe abandi bagera kuri 569 bari bafite ibibazo bikomeye ku buryo bajyanywe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga.

Abahura n'ihungabana muri iki gihe cyo kwibuka bazajya bafashwa mu buryo bwose



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)