Ubwiyunge mu Banyarwanda bugeze kuri 94,7% #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka itanu buzwi nka Rwanda Reconciliation Barometer 2020, ibyavuye mu bw'umwaka wa 2020, byerekana ko mu myaka itanu ishize ubwiyunge mu Banyarwanda bwazamutseho 2,3% kuko muri 2015 bwari buri kuri 92,5%.

Iki gipimo cyo muri 2015 cyo cyari cyazamutseho 10% kuko ubumwe n'ubwiyunge bwo bwari bwavuye kuri 82,3% mu mwaka wa 2010.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle avuga ko Abanyarwanda bamaze kumva ko ubumwe bwabo ari bwo buzima bukwiye kubaranga.

Mu kiganiro n'Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021, Ndayisaba yagize ati 'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Banyarwanda bwumvikana nk'imigenzereze y'abaturage bemera ko Basangiye ubwenegihugu, Umuco n'uburenganzira bungana.'

Akomeza agira ati 'Barangwa n'ubwizerane, ubworoherane, ubwubahane, uburinganire, ubwuzuzanye, ukuri.'

Avuga ko kugeza ubu Abanyarwanda bemera ko bagomba gufashanya gukira ibikomere byatewe n'amateka mabi banyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.

Muri ubu bushakashatsi, habajijwe abantu 12 600 bo mu ngo 324 zatoranyijwe muri buri Karere.

Muri aba bantu babajijwe, harimo 9 720 b'abaturage basanzwe ndetse n'abandi 2 880 bo mu bigo bihuriramo abakozi benshi. Hakaba harabajijwe kandi abantu bo muri gereza eshanu (5) ndetse n'ibigo by'amashuri 55.

Ubu bushakashatsi bwagarutse kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ubu ifatwa nk'ishingiro ry'ubumwe bw'Abanyarwanda aho Abanyarwanda bemera Ubwenegihugu bwabo bari ku gipimo cya 98,6%.

Ibi bipimo by'ubumwe n'ubwiyunge kandi harimo Icyizere n'uruhare by'abaturage mu miyoborere biri ku gipimo cya 90,6%.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ubwiyunge-mu-Banyarwanda-bugeze-kuri-94-7

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)