Abanyeshuri biga amasomo atandukanye mumakaminuza amwe namwe yigenga yo mu Rwanda barasaba Minisiteri ibishinzwe kugira icyo ikora mugukangurira ba rwiyemezamirimo n'ibindi bigo bya Leta nibyigenga kuborohereza mukubona uko bajya bimenyereza ibyo bize mumashuri yabo (Internaship).

Abanyeshuri biga amasomo atandukanye muriyi kaminuza babwiye Kigalinews24 ko kubona stage kurubu ngo bibagora cyane doreko ngo aho bajya hose bababwira ko ngo nabakozi babaganyije kubera icyorezo cya Covid-19 bityo ngo ntawimenyereza umwuga bakeneye nyamara ngo abandi banyeshuri baturutse mumashuri afashwa Leta bo babona stage biboroheye ugereranyije nuko bo bazibona.
Umwe mubanyeshuri wemeye kuganira n'itangazamakuru utarashatse ko umwirondoro we ujya ahagaragara yaveze ati 'Ntago byoroshye muriki gihe cya Covid-19 kubona stage, ubu bisaba gutanga akantu cyangwa ukaba uzwi, gusa twifuza ko twakoroherezwa kuko nkubu ntiwajya kugitangazamakuru cya Leta ngo baguhe stage ariko ujya kumva ukumva ngo runaka arimenyereza umwuga mugihe wowe bakwangiye ukibaza ukuntu we bamwemereye bikakuyobera.
Kurundi ruhande ariko bamwe mubayobozi bizi kaminuza bo bavugako ngo ntako baba batagize kugirango bafashe abanyeshuri babo kubona aho bimenyereza ibyo baba barize. aba banyeshuri bo barasaba Minisiteri ndetse nibindi bigo bibishinzwe kugira icyo bakora ngo naho ubundi bitabaye ibyo ngo barabona bazajya barangiza amasomo yabo ntakintu bazi.
The post Uburezi: Abanyeshuri bo muri za Kaminuza zigenga barasaba Mineduc kugira icyo ikora ngo kuko kubona aho bimenyereza ibyobize (Internaship) ntibyoroshye. appeared first on .