U Burayi bwagaragaje ubushake bwo guhindura umubano wabwo na Afurika ushingiye kuri 'humiriza nkutegeke' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 30 Mata 2021 ubwo habaga umuhango wo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe ishami rya EU rishinzwe ibijyanye n'ububanyi n'amahanga.

Uyu muhango wabereye muri Kigali Marriott Hotel witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Uhagarariye Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo n'Uhagarariye Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye.

Uyu muhango kandi wanitabiriwe n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo Dr. Ron Adam wa Israel na Johanna Teague wa Suède.

Mu biganiro byatanzwe hibanzwe ku kugaragaza uko umubano w'u Burayi na Afurika uhagaze, ibimaze kugerwaho, ahakiri ibibazo n'ibishobora gukorwa kugira ngo bikosore.

Umwarimu akaba n'umushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Eric Ndushabandi mu kiganiro yatanze yagaragaje ko Umubano w'u Burayi na Afurika wagiye utera imbere ariko yemeza ko ugihengamiye mu ruhande rumwe, aho Afurika idahabwa ijambo cyane.

Ati 'Imibanire ya Afurika n'u Burayi yagiye yigaragaza mu buryo butandukanye ariko bishingiye ku ntekerezo zijyana no kumva ko hari bamwe bagomba gushyiraho amategeko na za gahunda ndetse bakanagena n'uburyo bizakorwa.'

'Turacyafite uburemere bw'ubukoloni, buracyaturemereye, imyumvite iracyari hasi ariko n'ibisigisigi bya za gashakabuhake biracyarimo'

Ndushabandi yavuze ko hakigaragara inkunga zitangwa n'ibihugu by'i Burayi ariko zigaherekezwa n'amabwiriza yo kwereka ibihugu bya Afurika uko bikwiye kuzikoresha.

Ati 'Yego inkunga zijyana n'amananiza ziracyahari, ni ya mibanire navugaga itaringaniye ku mpande zombi, aho bamwe kenshi batekereza ko bashyizeho amategeko, bashyizeho n'amahame yo kugenderaho bakumva ko bagomba no kuza gutegeka Afurika kubikoresha.

'Mu gihe rero Afurika rero izamenya ubukungu ifite bazatuma Abanyaburayi nabo bumva ko hakenewe ubufatanye.'

Ndushabandi wemeza ko kuba Afurika itagira cyane ijambo mu mubano igirana n'u Burayi biterwa no kwikubira kw'ibihugu by'u Burayi n'intege nke z'ibyo muri Afurika yavuze ko hari icyizere cy'uko uyu mubano udafitwemo inyungu mu buryo bungana uzahinduka bitewe n'uko Abanyafurika bari kujijuka.

Ati 'Icyizere gihari ni uko Afurika igenda ikura mu myumvire, mu mikorere mu miyoborere ariko nanone ikoranabuhanga riri kudufasha kumenya n'umutungo kamere uri muri Afurika, bikongeraho ko urujya n'uruza hagati ya Afurika n'u Burayi rusigaye rubangikanye n'ubuhahirane hagati ya Aziya na Afurika ibyo rero bigaha amahirwe Afurika, gushyiraho imiryango ihuza ibihugu byo kuri uyu mugabane biri guha amahirwe Afurika, ibyo byose bizatuma Afurika igira ijwi rimwe.'

U Burayi bwiteguye guhindura uburyo bw'imibanire

Uhagarariye Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo yavuze ko umubane w'u Burayi na Afurika ugenda urushaho kuba mwiza, ndetse yemeza ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo imiterere yawo ihinduke.

Ati 'Turashaka kugeza uyu mubano ku rundi rwego kugira ngo harusheho kubaho ubufatanye bunoze, ubufatanye bushingiye ku nyungu zisangiwe kandi zingana tukava mu buryo bw'abaterankunga n'abaterwa inkunga tukajya mu bufatanye bushya bushingiye ku nyungu zisangiwe n'indangagaciro.'

'Yego uru ni urugendo […] turashaka ko ubu bufatanye buba bwubatse buhereye ku bantu bo hasi, turashaka ko abantu baba izingiro ry'ubu bufatanye kandi turizera ko binyuze muri ubu bufatanye twagira ibyo duhindura ndetse tukaba twatanga n'umusanzu ku bibazo byugarije Isi.'

Yakomeje avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyerekanye ko abatuye Isi babasha guhanga n'ibibazo bibugarije igihe bafatanyije gusa. Ati 'Ndetse n'icyorezo giheruka cya COVID-19 cyerekanye ko ntawe ushobora gukemura ibibazo by'isi ari wenyine, dukoranye nibwo buryo bwonyine twagera ku bisubizo.'

Minisitiri w'Ubabanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko mu gihe umubano w'u Burayi na Afurika uzaba ushingiye ku bufatanye n'ubutwererane bizafasha ibihugu byo muri Afurika gushyira mu bikorwa imishinga ijyanye na gahunda yabyo y'iterambere.

Ati 'Dutekereza ko hagendewe ku miterere y'Isi muri iki gihe ari ingenzi ko uko imigabane ikomeje kugenda iva mu bijyanye n'inkunga z'ibikorwa by'iterambere ishyira imbaraga mu bufatanye no gukorana, ibi bizaba bivuze ko ibihugu bya Afurika bizafata inshingano zikwiye mu gushyira mu bikorwa gahunda n'imishinga ihura neza na gahunda z'iterambere ryabyo.'

Yavuze ko mu myaka 10 ishize umubano n'ubufatanye bwa Afurika n'u Burayi byagiye bitera imbere cyane cyane mu bijyanye n'umutekano no kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Uhagarariye Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo yavuze ko umubano w'u Burayi na Afurika ugenda urushaho kuba mwiza, ndetse yemeza ko hari gukorwa ibishoka byose ngo imiterere yawo ihinduke.
Umwarimu akaba n'umushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Eric Ndushabandi yagaragaje ko hari ibitaratungana mu miterere y'umubano Afurika igirana n'u Burayi
Muri uyu muhango hatanzwemo ikiganiro kigaruka ku mubano wa Afurika n'u Burayi
Uhagarariye Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye akurikiranye ibiganiro byatangwaga
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam ni umwe mu bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'Ubabanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko mu gihe umubano w'u Burayi na Afurika uzaba ushingiye ku bufatanye n'ubutwererane bizafasha ibihugu byo muri Afurika gushyira mu bikorwa imishinga ijyanye na gahunda yabyo y'iterambere.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burayi-bwagaragaje-ubushake-bwo-guhindura-umubano-wabwo-na-afurika-ushingiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)