Sobanukirwa byinshi ku bayobozi 13 bamaze kuyobora ferwafa mumyaka 45 ishize kuva yashingwa. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

1. Dr Gasarasi: 1976-1978

Gasarasi ni we wabimburiye abandi kuyobora Ferwafa, gusa yayoboye mu bihe bikomeye, icyo gihe umupira w'amaguru warangwaga no gukinwa bishimisha gusa, kuko nta mategeko yari ahari ndetse nta n'amakipe yashoboraga guhatana yari ahari icyo gihe.

Uyu mugabo ntabwo yakoze byinshi mu mupira w'u Rwanda mu myaka ibiri kuko na we yari ataragira aho agera mu gihe cy'imyaka ibiri mu kumenyekana ndetse n'umupira wari utaragira aho ugera aho wasangaga nta byangombwa n'imiyoborere ishikamye ku bijyanye n'iterambere ry'umupira w'amaguru.

2. Mudenge Canisius: 1978-1982

Ubuyobozi bwa Mudenge bwaranzwe no kwivanga bikomeye kw'abayobozi b'igihugu mu mupira w'amaguru bitewe nuko bamwe mu bari bazi iby'umupira wasangaga n'ubundi ari bo bayobozi ahanini b'amashyaka ndetse no mu nzego zitandukanye za Leta.

Mu myaka ine yayoboye, nta bigwi bikomeye ikipe y'igihugu yari ifite, kuko habagaho gukundwakaza amakipe bitewe n'inkomoko y'aba bayobozi ndetse no gukorerwamo kuko wasanga nta cyemezo cyafatwaga abayobozi muri Leta batabigizemo uruhare.

Ikindi, wasangaga ahanini hakoreshwa igitugu mu bijyanye no kuyobora umupira ndetse n'ibyemezo byafatwaga ku buryo akenshi hifashishwaga izindi mbaraga kugira ngo hafatwe ibyemezo mu mukino runaka.

3. Félicien Ngango 1982-1986

Yamaze imyaka ine ku buyobozi, yamenyekanye ahanini kubera yari mu buyobozi bw'ishyaka rya PSD akaba yaraje kujya mu buyobozi bwa Ferwafa.

Ngango nta kintu gihambaye yakoze kuko n'ikipe y'igihugu nta mikino myishi yakinaga, gusa amwe mu makipe y'ibigugu muri icyo gihe yari atangiye kuryoshya umupira w'amaguru.

Aha twavuga nka Kiyovu Sports, Rayon Sports, Mukura n'inzindi aho zari zifite abafana benshi muri iyo myaka ndetse n'amazina amwe y'abakinnyi yari atangiye kujya amenyekana cyane ariko ugasanga kwivanga bikomeza kwiyongera.

4. Mayuya Stanislas 1986-1987

Mayuya yayoboye umwaka umwe gusa muri Ferwafa aho yaranzwe ahanini no gushaka gutegekesha igitugu. Mayuya yaje kwitaba Imana mu mwaka wa 1987 bivugwa ko yazize impamvu za Politiki.

Iyo urebye Mayuya na we nta gikomeye yigeze amarira umupira w'u Rwanda.

5. Faustin Twagiramungu 1987-1988

Twagiramungu, ahanini wamenyekanye muri politiki, yayoboye Ferwafa kuva mu mwaka wa 1987 kugera 1988. Bivugwa ko muri icyo gihe, Ferwafa yaranzwe no gutonesha ikipe ya Stir fc(ikipe ya Sosiyete y'ingendo Stir) ari na yo Twagiramungu yaturutsemo aza kuyobora Ferwafa.

Bivugwa kandi ko Twagiramungu yaranzwe no kwirengangiza nkana amategeko, ari na byo byaje gutera umwuka mubi hagati ye n'uwari umunyamabanga we Jean Kabanda bishobora kuba ari yo ntandaro yo kuyobora umwaka umwe muri iyi nzu ya Ferwafa.

6. Dr Emmanuel Ndagijimana 1988-1991

Ndagijimana yayoboye Ferwafa mu gihe kuri we byasaga nk'ibikomeye kuko muri iyi myaka abantu benshi bari batangiye gufunguka mu mutwe ndetse no kumenya iby'umupira kurusha mbere.

Mu gihe cye, ikipe y'igihugu Amavubi yagerageje gukina imikino itari myinshi dore ko yasaga n'itabaho kandi shampiyona yarangwaga no kutagira amategeko ahamye igenderaho.

Gusa, muri iki gihe ni bwo abakinnyi b'Abanyarwanda batangiye kuvugwa cyane ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.

Dr. Ndagijimana Emmanuel(wambaye ikoti ry'umukara)

7. Mvuyekure Viateur 1992-1993

Ku buyobozi bwa Mvuyekure, na bwo nta mikino myinshi Amavubi yakinnye ndetse Ferwafa yaranzwe no gutonesha ikipe ya Etincelles ari nayo uyu muyobozi yaturukagamo, nubwo rimwe na rimwe amakipe nka Pantheres Noirs, Eclairs FC nayo yatoneshwaga kubera ko yari amakipe y'ingabo.

Mvuyekure yavuyeho mu wa 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994.

8. Gasasira Ephraim 1994-1995

Gasasira wari usanzwe ari umunyamategeko akaba yari yaranavuye mu ikipe ya Mukura, mu gihe cye nta bintu byinshi byakozwe mu mupira w'amaguru kubera ibihe igihugu cyari kivuyemo.

Uyu mugabo yayoboye Ferwafa amezi 6 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ndetse ategura amatora aribwo hatorwaga Gen Caesar Kayizari.

9. Lt. Gen. Caezar Kayizari, 1995-2005

Gen Kayizari yinjiye muri Ferwafa, ayiyobora imyaka icumi yose aho muri iki gihe yakozemo ibikorwa bikomeye.

Kayizari yayoboye Ferwafa kuva mu mwaka wa 1995 kugeza muri 2006.

Mu gihe cye, Amavubi yatwaye igikombe kimwe cya Cecafa (1999) ari nacyo cyonyine u Rwanda rwatwaye. U Rwanda kandi rwegukanye igikombe cya Comessa ndetse rwitabira igikombe cya Afurika(CAN) cyakiniwe i Tunis muri Tunisia muri 2004 ku nshuro yarwo ya mbere ari nayo nshuro yonyine u Rwanda rwitabiriye.

Ingoma ya Lt. Gen. Caezar Kayizari, yaranzwe n'umuco wo kubatiza abanyamahanga cyane bagakinira ikipe y'igihugu Amavubi ndetse no muri shampiyona y'u Rwanda bagaragaragamo ari benshi. Ibi byatumye ahanini shampiyona y'u Rwanda iba imwe mu mashampiona avugwa ndetse anakomeye cyane bitewe n'uko ahanini habagamo amafaranga menshi.

Lt. Gen. Kayizari, kandi yagerageje kuzamura umupira w'abakinnyi batandukanye barimo Jimmy Gatete, Olivier Karekezi, Eric Nshimiyimana,n'abandi.

10. Maj Gen. Kazura Jean Bosco 2006-2011

Igihe umupira w'amaguru wari umaze kuba kimwe mu bishimisha abanyarwanda by'ibanze ndetse n'amakipe y'u Rwanda atangiye guhangana n'amakipe akomeye ku mugabane w'Afurika, Ferwafa yagombaga gukomeza gushyiraho ingamba ndetse n'ingufu nyishi ngo umupira w'amaguru ukomeze utere imbere.

Maj Gen Kazura yayoboye mu gihe yagombaga gushyira ku murongo zimwe mu ngamba ndetse no gutanga icyerekezo ku mupira wo mu Rwanda dore ko izina ryawo ryari rimaze kuzamuka.

Ku ngoma ya Maj Gen Kazura Jean Bosco, u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 muri 2009, n'icy'abatarengeje imyaka 17 muri 2011 aho rwakinnye umukino wa nyuma.

Muri manda ya Kazura kandi, Amavubi yitabiriye igikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 17 cyabereye i Mexico muri 2011 banakina umukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika.

Maj Gen Kazura ayobora Ferwafa, yaranzwe no kuzamura umupira w'amaguru w'Abanyarwanda uhereye mu bana bato, ndetse haba ivugurura ry'amasitade kandi hubakwa ibibuga bishya.

11. Ntagungira Céléstin Abega 2011-2013

Izina 'Abega' ryamenyekanye cyane ubwo yari umusifuzi muri shampiyona y'u Rwanda ndetse akaza kuba mpuzamahanga aho yasifuye amarushanwa akomeye muri ruhago y'isi harimo igikombe cy'isi ndetse n'icya Afurika.

Abega yaje kwinjira muri FERWAFA nk'Umuyobozi wayo kuva mu mwaka wa 2011 kugera mu mpera za 2013.

Ibyo Abega yari ategerejweho n'abakunzi b'umupira w'u Rwanda byari byinshi bitewe n'uko kuva FERWAFA ibayeho ari bwo yari iyobowe n'umuntu usanzwe ukora akazi kajyanye n'umupira w'amaguru.

Nubwo Abega yagerageje kuzana abaterankunga bavuye hanze no mu Rwanda ndetse ku ngoma ye bikaba bivugwa ko nta gutonesha amakipe byabayeho,ikipe y'igihugu nta musaruro ugaragara yagize.

12. Nzamwita 'De Gaulle' Vincent 2014-

Nzamwita yaje gutorwa kuyobora Ferwafa mu mwaka wa 2014 gusa ubuyobozi bwe ntibwigeze bwishimirwa na gato bitewe n'ibintu byinshi byagiye bivugwa hirya no hino.

Hari n'abemeza ko mu mwaka umwe uyu mugabo ayobora Ferwafa yakoze amokosa menshi aruta ibyiza nko guterwa mpaga no gusezererwa ku ikipe y'igihugu amavubi kubera gukinisha Birori Daddy w'umunyamahanga kandi abizi ko bishobora kubakoraho, kwiha uduhimbazamusyi n'ibindi.

Mu bindi avugwaho, harimo ko kuba yaragize ubwumvikane buke n'itangazamakuru ry'imikino, gutanga akazi ku bunyamabanga bukuru bitanyuze mu mucyo, ndetse no kwirukana abakozi benshi muri Ferwafa.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2015 Ferwafa yatangije shampiyona y'abana bari munsi y'imyaka 15 mu ntara zose z'igihugu bagamije kuzamura zimwe mu mpano z'abana batabasha kugaragara, gusa byaje guhagarara.

Ikindi Nzamwita yakoze, ni uko ku ngoma ye yashishikarije amakipe gushaka ubuzima gatozi ndetse na Ferwafa irabubona kuko na yo ntabwo yagiraga.

Ikindi, ni umubano na Morocco, Gabon ndetse no gahunda yo kubaka Hoteli no gushaka imikino ya gicuti myinshi ku ikipe y'igihugu.

13.Rtd Gen Sekamana 

 Â Sekamana winjiye muri frerwafa atorewe kumajwi 45 atsinze Luis wagize 7 agatorerwa kuyobora manada y'imyaka bitunguranye akaza gusezera kumpamvu ze bwite nkuko yabyanditse mwibaruwa yandikiye Ferwafa 

Ni manda ye itarigeze igira icyo ihindura cyane ko yaje yitezweho guhundura byinshi nko kutumvikana hagati mubuyobozi.

Ntawashidikanya kuvuga ko imiyoborere munyubako ifite umupira wamaguru munshingano kugeza kurubu ntamuyobozi uragaragaza itandukaniro rigaragara.

The post Sobanukirwa byinshi ku bayobozi 13 bamaze kuyobora ferwafa mumyaka 45 ishize kuva yashingwa. appeared first on .



Source : https://kigalinews24.com/2021/04/19/sobanukirwa-byinshi-ku-bayobozi-13-bamaze-kuyobora-ferwafa-mumyaka-45-ishize-kuva-yashingwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)