Abakinnyi ba filime nyarwanda bahurije hamwe imbaraga bakora indirimbo yiswe 'Mpore Rwanda' ni mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Iyi ndirimbo akaba ari igitekerezo cy'umukinnyi wa filime ukomeye mu Rwanda, Kirenga Saphine aho yifashishije abakinnyi ba filime barimo Uwihoreye Mustapha uzwi nka Ndimbati muri Papa Sava; Ramadhan witiriwe filime 'Bamenya' ari nawe wayihimbye n'abandi.
Akaba ari indirimbo yasohotse mu gihe u Rwanda rwinjiye mu cyumweru cy'icyunamo ndetse n'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni ku nshuro ya 27.
Iyi ndirimbo kandi yaririmbwemo n'abandi nka Kalisa Ernest uzwi nka Samusure muri sinema, Saullah uzwi nka Samantha, Bazongere Rosine, Mam Zulou ukina muri filime 'Seburikoko' ari Murumuna wa Siperansiya n'abandi benshi.
Iyi ndirimbo Mpore Rwanda, aba bakinnyi ba filime bakaba batanga ubutumwa bw'ihumure bw'uko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.