Nyanza: Nyuma y'amasaha arenga 24, abagabo babiri baguye mu musarani bakuwemo bapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye ahitwa kuri 40 mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza. Abaguyemo ni Tuyizere Xavier w'imyaka 37 y'amavuko na Mayira Thierry w'imyaka 26 y'amavuko.

Ibikorwa by'ubutabazi byahise bitangira ariko kubakuramo birananirana kuko uwo mwobo baguyemo ari muremure kandi urimo umwanda dore ko wahoze ukoreshwa nk'umusarani.

Inzego z'umutekano ku bufatanye n'ubuyobozi ndetse n'abaturage bamaze amasaha menshi bagerageza kubakuramo ariko kuri uyu wa Gatanu bwira batabibashije, basubika igikorwa biyemeza kugisubukura kuri uyu Gatandatu mu gitondo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021 ahagana 11:30 ni bwo uwa mbere bamukuyemo bakoresheje uburyo bwo gusuka amazi muri uwo mwobo, bari babanje gukuramo umwanda wose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko byabasabye kubanza gukura umwanda wose muri uwo mwobo, barangije basukamo amazi yuzuye kugira ngo imirambo irerembe hejuru.

Ati 'Twashyize amazi mu mwobo kugira ngo barerembe. Imodoka ya RIB igiye gutwara imirambo yabo kwa muganga.'

Tuyizere Xavier apfuye asize abana batatu naho Mayira Thierry yari ingaragu.

Inkuru wasoma: Nyanza: Abagabo babiri baguye mu cyobo cy'umusarane bagiye kuviduramo ifumbire

Uyu mwobo abagabo baguyemo umaze igihe ukoreshwa nk'umusarane
Bakuwe muri uyu mwobo bapfuye nyuma y'amasaha arenga 26

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-nyuma-y-amasaha-arenga-24-abagabo-babiri-baguye-mu-musarani-bakuwemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)