Rusizi: Abatuye ku musozi Padiri Nahimana avukaho bamugaragaje nk’uwahombeye igihugu -

webrwanda
0

Padiri Nahimana yavukiye mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Nzahaha mu Kagari ka Kigenge, Umudugudu wa Karangizwa mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

Uyu mugabo akunze kumvikana mu magambo apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi yifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye aho aba mu mahanga.

Mukuru wa Nahimana Thomas, Musabyimana Modetse, yabwiye RBA ko yitandukanyije n’ibitekerezo bya murumuna we ahubwo amusaba guca ukubiri nabyo agahitamo gutaha mu Rwanda.

Ati “Ibyo ni ibitekerezo bye wenda Imana izabimukuremo kuko njye ntabwo napfobya Jenoside yarabaye ndi mukuru mbirebesha amaso. Njye nk’umuvandimwe ubwo uwo muntu namwumvaho iki, ntabwo nakumva ibyo avuga kuko si mba nkeneye no kubyumva, icyo mba nshaka ni amahoro.”

Yakomeje agira ati “Akwiye gutaha, akitandukanya n’izo mbuga nkoranyambaga, agataha akubaka u Rwanda kimwe n’abandi banyarwanda bose dore ko tuba dufite amahoro asesuye. Ibyo abo hanze bavuga ntaho bihuriye, dufite amahoro ahoraho.”

Uretse umuvandimwe we ariko abatuye kuri uwo musozi, baterwa ipfunwe n’ibikorwa bye byimakaza amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagashimangira ko yahombeye igihugu na Kiliziya.

Umwe yagize ati “Byaduteye isoni cyane nk’umusaseridoti wakabaye yigisha abanyarwanda, akabigisha kubana neza mu bumwe n’ubwiyunge ahubwo ni we ufata iya mbere mu gutinyuka gahunda z’abanyarwanda.”

Umuvandimwe we yunzemo ati “Yabereye ikirumbo igihugu [...] byaduteye ipfunwe.”

Umuyobozi w’umudugudu Nahimana avukamo, Mporayonzi Jean Baptiste, yavuze ko we n’abo bafatanyije kuyobora, barajwe inshinga n’iterambere ry’abaturage, ko nta mwanya babona wo kuvuga kuri Nahimana, ngo byaba bisa no guta igihe.

Padiri Nahimana Thomas w’imyaka 50 yahungiye mu Bufaransa mu 2005. Ni umwe mu banyarwanda baba mu mahanga usigaye wifashisha imbuga nkoranyambaga mu gukwiza ibihuha no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yari umwe mu bahanga igihugu cyari gifite, yize mu Iseminari nto ya Nyundo, akomereza mu Nkuru ya Nyakibanda aho yarangirije mu 1996 aza kuba Padiri mu 1999.

Mu 2017 ubwo habagaho amatora ya Perezida wa Repubulika, yatangaje ko aziyamamariza uyu mwanya gusa nyuma biza kugaragara ko cyari igihuha.

Padiri Nahimana Thomas akunze kurangwa n'amagambo abiba amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)