Nyanza : Abagabo baguye mu musarani bakuwemo nyuma y'umunsi umwe bapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagabo bitwa Tuyizere Xavier w'imyaka 37 y'amavuko na Mayira Thierry w'imyaka 26 y'amavuko, bombi bari baguye muri uriya musarani bariho bakuramo umwanda (ibizwi nko kuvidura) mu gitondo cy'ejo hashize ku wa Gatanu tariki 09 Mata 2021 agahana saa mbiri n'igice (08:30).

Inzego zirimo iz'umutekano zahise zihutira kuhagera ngo zibakuremo ariko bibanza kunanirana, bakaba bakuwemo uyu munsi ku wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021 ahagana saa tanu z'amanywa (11:00) bombi bapfuye.

Tuyizere Xavier asize abana batatu mu gihe mugenzi we Mayira Thierry yari atarubaka. Imirambo yabo ikaba yajyanywe kwa muganga.

Bizimana Egide uyobora uriya Murenge wa Busasamana avuga ko babanje gukura umwanda wose muri uriya musarani ubundi bagashyiramo amazi kugira ngo imirambo yabo irerembe.

Umwe mu baturage wabonye biriya biba ejo hashize, yari yavuze ko umwe muri ba nyakwigendera yagiye mu musarani mu mwobo kuvidura, yagerayo agahera umwuka agahita atabaza mugenzi we wari wasigaye hejuru na we yajyamo agahita aheramo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Abagabo-baguye-mu-musarani-bakuwemo-nyuma-y-umunsi-umwe-bapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)