Rusizi: Abakubise umukecuru bamushinja amarozi bagiye gukurikiranwa mu mategeko -

webrwanda
0

Umwe mu baturage bo muri aka kagari [Murya], yashyize ubutumwa kuri WhatsApp, avuga ko abaturage bo muri aka kagari bafashe umukecuru ushinjwa amarozi.

Hasakakaje kandi amashusho agaragaramo abaturage benshi bari mu nyubako bivugwako ari iy’Akagari ka Murya, bashungereye umuntu ubari rwagati.

Umuturage wafashe ayo mashusho, yabwiye IGIHE ko uwo mucekuru atari ubwa mbere afashwe ashinjwa amarozi.

Ati “Hari hari abaturage benshi, barimo n’abamushinja ko ajya abashika, akabakoresha mu ijoro. Ngo baba baraye bamukurira imyumbati, ariko amafaranga aba yabemereye ntayabahe. Abakoresha mu ijoro gusa. Mu mwaka ushize, ubwo yazanwaga ku kagari, yari afite amazi asa n’icyatsi kibisi, inyama n’amaraso.”

Undi umuturage utemeye ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko tariki 25 Ukuboza 2020 ubwo uyu mukecura yajyanwaga ku kagari, yemereye ubuyobozi ko agiye kubwereka abandi barozi bakomeye bakorana.

Yavuze ko uyu mukecuru yari afite bimwe mu bikoresho akoresha aroga.

Ati “Kuri Noheli ya 2020, bari bamufatanye urutaro avuga ko ari urwo agenderaho. Yari afite n’igicuma kirimo ibintu utamenya, n’inyama zaboze. Yari afite n’icyungu [isafuriya] kirimo amazi. Ayo mazi bagerageje kuyamena yanga kumeneka.

Yemereye abayobozi ko hari n’abandi barozi bane bakomeye akorana na bo. Hari imyenda yasanganywe ya bamwe mu baturage bapfuye, bene bo babonye iyo myenda barayimenya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Rwango Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko uwo mukecuru agiye kujyanwa kwa muganga, na’ho abamufashe bakanamukubita bakaba bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, kuko bakekwaho urugomo.

Ati “Uwo muturage bashinja kuroga bamukubise, biragaragara ko yabyimbye mu isura. Abamukubise ni abasore babiri n’umukobwa umwe. Umusore umwe muri aba yangije urugi rw’inyubako y’akagari. »

Gitifu yavuze ko atari ubwa mbere uyu muturage ashinjwe amarozi abizi.

Ati « Mu buyobozi ntabwo duhamya umuntu amarozi, kereka iyo ari uburozi busanzwe ku buryo abaganga babipima bakabibona.”

Uyu muyobozi kandi yagiriye abaturage inama yo kugana ubuyobozi mu gihe hari ibyo batumvikaho, bakirinda kwihanira n’abindi byaha by’urugomo.

Hafashwe amashusho agaragaza abafashe umukecuru bamwita umurozi bamujyanye mu kagari



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)