Iburasirazuba: UR yinjiye mu guhugura abahinzi b'inyanya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu mahugurwa y'iminsi ibiri ari kubera ku biro by'Akarere ka Ngoma kuva ku wa 24 kugeza ku wa 25 Mata 2024. Ari gutangwa mu rwego rw'umushinga watewe inkunga n'Ikigo cya Leta gishinzwe ubumenyi n'ikoranabuhanga (NCST), akaba ari guhabwa abahinzi b'inyanya bahagarariye abandi mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Kirehe na Ngoma.

Dr Ndahimana Didace, umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi, yavuze ko bateguye aya mahugurwa mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw'inyanya no kwita ku musaruro wazo.

Ati 'Nka Kaminuza muri uyu mushinga twibanda ku gice cy'ubushakashatsi, hakabamo n'igice cy'ishoramari kizibandwaho na Afrinet solutions, twagiye dufata rero bamwe mu bahinzi bahagarariye abandi muri buri Karere tukabahugura kugira ngo bazabyigishe bagenzi babo.'

Dr Ndahimana yavuze ko bifuza ko u Rwanda rwakongera ingano y'inyanya zihingwa n'ubwiza bw'umusaruro ku buryo bigabanya amafaranga ashyirwa mu kugura imyanya n'ibizikomokaho hanze y'igihugu.

Yavuze ko bifuza kwereka abahinzi uburyo bakoresha bazihinga neza, uko bazisarura neza bikagabanya wa musaruro wabo ukunze gutakara.

Hategekimana Antoine usanzwe ahinga inyanya mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe, akaba n'umwe mu bahagariye abahinzi b'inyanya, yavuze ko muri aya mahugurwa bigiyemo ibintu byinshi bigamije kongera no kubungabunga umusaruro.

Ati 'umusaruro wacu wajyaga wangirika iyo weze kuko wabaga mwinshi bikarangira upfuye ubusa, ubu rero batweretse ko hari isoko muri Afrinet Solutions Ltd ry'ibyo tuzaba twejeje dukurikije ibyo twahuguweho. Banaduhuguye uko twarwanya ibyonnyi duhinga muri Green house, uko twakoresha ifumbire-mborera zihagije n'ibindi byinshi'.

Karekezi Richard usanzwe ari impuguke mu by'imari n'ishoramari akaba n'umujyanama muri Afrinet, yavuze ko bateguye aya mahugurwa kugira ngo bereke abahinzi uko bakongera umusaruro w'inyanya, uko watunganywa no kubereka uko ibisigazwa by'inyanya byabyazwamo ifumbire y'imborera nziza.

Karekezi yavuze ko Afrinet ifite umushinga wo gukora ibintu bitandukanye mu nyanya. Urwo ruganda ngo ruzakenera toni hafi 20 ku munsi, akaba ariyo mpamvu bari kwigisha abahinzi uko bakongera umusaruro kugira ngo urwo ruganda niruza ruzabashe kubona umusaruro uhagije.

Inyigo yakozwe na USAID mu mushinga wayo wa Feed the Future yagaragaje ko umusaruro w'inyanya iyo uvuye ku muhinzi ukagera ku isoko uba umaze gutakaza 56% by'ubwiza bwawo, akaba ari nayo mpamvu bari kwigisha abahinzi uko bafata neza umusaruro wazo kuva bakizihinga kugeza bazigurishije.

Abitabiriye aya mahugurwa barimo abahinzi b'inyanya bahagarariye abandi ndetse n'abashinzwe ubuhinzi mu turere
Abarimo Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Mapambano Nyirindandi yitabiriye ifungurwa ry'aya mahugurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-ur-yinjiye-mu-guhugura-abahinzi-b-inyanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)